Umuhanzi Diez Dola yatangaje ko nubwo akomeje kwamamara ariko bitamworohera kubyakira kuko uyu muziki wamuteye ihungabana rikomeye nyuma yo kwamamara.
Uyu musore ukora injyana ya Afro Fusion agaragaza ko ubwamamare bwamukumiriye ku bwisanzure kurusha mbere ataramenyekana.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Igihe yagize ati “Ukigira ku muhanda abantu ntibemere ko wakwigira mu isoko ukihahira. Ntabwo wajya muri restaurant ngo wirire akantu ushaka nk’uko byari bimeze mbere. Ntabwo ari ibintu umuntu yapfa kwakira byoroshye”.
Uyu muhanzi wavukiye mu Karere ka Kicukiro agakurira ku Muhima mu Mujyi wa Kigali, yakomeje avuga ko ubwamamare bwamugoye cyane aho yabaga agenda mu muhanda abantu bakamushakagara, kubimenyera bikamubera ihurizo.
Ati “Hari n’igihe ugeramo ukajya ubona noneho abantu bose bari kukureba. Aho unyuze hose abantu bari kukuvugaho. Kwamamara ku myaka mike ntabwo biba byoroshye”.
Nk’abahanzi benshi bazwi, usanga ku mbuga koranyambaga, bavugwaho ibintu bitandukanye byaba ari ukuri cyangwa inkuru mpimbano.
Uretse kuba agaragaza ko abona ubwamamare butamuha amafaranga nk’uko yari abyiteze, Diez Dola yakomeje avuga ko iyo mama we abwiye abantu ko ari we wamubyaye batajya babyemera.

Ibitekerezo