Hashize igihe kirenga ibyumweru bibiri bimenyekanye ko Dr. Semwaga Emmanuel wavuriraga indwara z’abagore mu bitaro byigenga bihereye mu Mujyi wa Kigali afungiye i Mageragere aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gufasha imiryango yabuze urubyaro.
Dosiye ya Dr. Semwaga ishamikiye ku kigo cyigenga cyashinzwe n’uwitwa Nsabimana Frederick, cyahuzaga ababuze urubyaro bifuza gutwitirwa n’abemera kubatwitira bakabishyura amafaranga agera kuri miliyoni 5Frw.
Dr Semwaga Emmanuel, n’abo bahuriye muri case imwe Mukahigiro Gerardine na Nsabimana Frederick batanze ubujurire mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Ni ubujurire batanze ku itariki 28 Gicurasi 2026.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakiriye ubujurire bwabo ku itariki 01 Kamena 2026.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwarategetse ko Dr Semwaga Emmanuel, Mukahigiro Gerardine na Nsabimana Frederick bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Uru rukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Nsabimana Frederick akekwaho icyaha cy’icuruzwa ry’abantu n’icyaha cyo gukoresha ibikangisho.
Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Mukahigiro Gerardine akekwaho ubufatanyacyaha mu cyaha cy’icuruzwa ry’abantu n’icyaha cyo gukoresha ibikangisho.
Rwemeje ko hari impamvu zituma Dr Semwaga Emmanuel akekwaho kuba icyitso mu cyaha cy’icuruzwa ry’abantu.
Umwanzuro w’Urukiko bajuririye wasomwe ku itariki 26 Gicurasi 2026.
Dr. Semwaga amaze imyaka umunani afasha ababuze urubyaro. Akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba inyandiko, guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano, kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome no kuba icyitso ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu.
Uyu Nsabimana yari afite inyubako yacumbikiragamo abemeye gutwitira abandi, nyuma yo guterwa insoro, bakahaguma kugeza babyaye.
Nsabimana Frederick afatanyije n’umugore we Mukahigiro Gerardine bari bara shinze ubucuruzi bwo gutanga serivisi zifasha abatabyara kwiburaka.
Iyi nyubako yacumbikiwemo abakobwa barindwi bari bemeye gutwitira Abanyarwanda barimo uba muri Amerika, Tanzania na Uganda. Bivugwa ko Nsabimana yari yarijeje buri mukobwa miliyoni 5 Frw, ariko ko bazahabwa miliyoni 1 Frw ya ‘avance’.
Amakuru yizewe avuga ko muri miliyoni 1 Frw, Nsabimana yabwiye aba bakobwa ko hazavamo 500.000 Frw ya komisiyo’, na yo akazavamo 100.000 Frw yo guha umugore we, Mukahigiro Gerardine, kugira ngo ajye ayifashisha mu kubitaho aho bacumbikiwe.
Muri aba bakobwa, bivugwa ko hari abahamaze amezi umunani muri iyi nyubako, kandi ngo ntibafashwe neza nk’uko bari barabiseranyijwe kuko bicishijwe inzara, bahabwa amafaranga make, nyamara abasabye gutwitirwa bo barishyuye.
Nsabimana yaje kuregwa ko ibikorwa bye byari bigamije gucuruza abantu no gufatirana abantu mu ntege nke zirimo ubukene, aho kuba ubugiraneza bugamije gufasha ababuze urubyaro.

Ibitekerezo