Dr. Nsengimana yashyizwe mu bantu 100 batanga icyizere cy’ahazaza.

Text size

Dr. Nsengimana Olivier, washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Rwanda Wildlife Conservation Association (RWCA), yashyizwe ku rutonde rwa TIME100 Next 2026, rugaragaraho abantu 100 bagaragaza ibikorwa bishobora kugira uruhare mu hazaza h’isi.

Nkuko amakuru Igihe cyatangaje abivuga urutonde rwa TIME100 Next rutegurwa buri mwaka n’ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, TIME, rukagaragaraho abantu bakiri kuzamuka mu myuga itandukanye kandi ibikorwa byabo bikaba bifite uruhare mu guhindura ejo hazaza.

Urutonde rw’uyu mwaka rwasohotse ku wa 30 Nzeri 2026, rukubiyemo abantu bakomoka mu byiciro bitandukanye birimo politiki, ubuyobozi, ubucuruzi, siporo, imyidagaduro, ubuvanganzo, siyanse n’ibikorwa byo kurengera uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibidukikije.

Dr. Nsengimana yashyizwe muri iki cyiciro kubera uruhare yagize mu kurengera imisambi no kubungabunga ibishanga mu Rwanda, by’umwihariko mu gihe umubare w’izi nyoni wari waragabanutse ku buryo bukomeye.

Yashinze RWCA mu 2015, icyo gihe mu Rwanda habarurwaga imisambi itageze kuri 300 mu gasozi. Kuva icyo gihe, ibikorwa byo kuyirinda no kubungabunga aho iba byatumye umubare wayo ukomeza kuzamuka.

Ibarura ryakozwe ku rwego rw’igihugu mu 2017 ryagaragaje imisambi 487. Mu 2025, uwo mubare wari wageze kuri 1.245, naho mu 2026 uba 1.438.

Ibi bivuze ko mu mwaka umwe hiyongereyeho imisambi 193, mu gihe ugereranyije n’iyabaruwe mu 2017, ubwiyongere bwageze kuri 195%.

RWCA ivuga ko mu myaka icumi ishize, umubare w’imisambi wiyongereyeho 951 uhereye ku ibarura rya mbere ryakozwe ku rwego rw’igihugu.

Mu bikorwa byo kubungabunga izi nyoni, Gishanga cya Rugezi ni hamwe mu hantu hashyizwe imbaraga zihariye, kuko ari hamwe mu hantu habarurwa umubare munini w’imisambi mu Rwanda.

Gushyira abaturage ku isonga

TIME yashimye kandi uburyo Dr. Nsengimana ahuza ibikorwa byo kurengera ibidukikije n’imibereho y’abaturage.

Iki kinyamakuru cyagaragaje ko kubungabunga ibinyabuzima n’ibidukikije bidashobora kugerwaho mu buryo burambye hatabayeho uruhare rw’abaturage babana na byo.

TIME yagize iti: “Ikintu gikomeye mu buyobozi bwa Dr. Nsengimana ni uburyo asobanukiwe ko kurengera ibidukikije n’ibinyabuzima bidashobora kugerwaho hatabayeho uruhare rw’abantu.”

RWCA na yo yakiriye bishimishije ishyirwa rya Dr. Nsengimana kuri uru rutonde, ivuga ko ari ishimwe rihabwa ibikorwa yakoze mu gihe cy’imyaka isaga icumi mu kurengera imisambi n’aho iba.

Iki kigo cyagize kiti: “Twishimiye cyane ko Dr. Nsengimana washinze RWCA akaba n’Umuyobozi Mukuru wayo, yashyizwe ku rutonde rwa TIME100 Next 2026.”

Dr. Nsengimana ari mu cyiciro cy’abahanze udushya, aho iki cyiciro kirimo abantu 19 bakomoka mu bihugu bitandukanye.

Yabaye kandi Umunyarwanda wa kabiri ukurikiranye ugaragaye kuri TIME100 Next, nyuma ya Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, washyizwe kuri uru rutonde mu 2025 mu cyiciro cy’abayobozi.

Iri shimwe rije rikurikira irindi rikomeye Dr. Nsengimana yahawe mu 2025, ubwo yegukanaga Whitley Gold Award, igihembo gitangwa na Whitley Fund for Nature yo mu Bwongereza. Iki gihembo yagiherewe ibikorwa byo kubungabunga imisambi no gukorana n’abaturage mu kurengera ibidukikije, kikaba cyari gifite agaciro ka £100,000, asaga miliyoni 200 Frw.

Olivier yashyizwe ku rutonde rw’abatanga ikizere ku hazaza h’isi,ifoto:Igihe

Ibitekerezo