Amerika yatangaje ko yohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) doze z’umuti ukiri mu igerageza w’ubwirinzi bw’umubiri wakozwe n’uruganda Mapp Biopharmaceutical rwo muri Amerika, kugira ngo ukoreshwe mu bushakashatsi ku barwayi bafite Ebola iri kwiyongera muri icyo gihugu, nk’uko Reuters ibitangaza ishingiye ku mvugo y’umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima y’Amerika.
Nyuma yo gusesa ikigo cya yo cy’iterambere mpuzamahanga (USAID) no kugabanya imfashanyo zitandukanye muri aka karere, Amerika ivuga ko ubu iri gutanga umusanzu muto mu rwego rwo gufasha guhangana n’icyorezo Ikigo cy’Amerika gishinzwe kurwanya indwara nk’icyorezo gikomeye cyane kandi kidafite ubuvuzi buhamye.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima y’Amerika yanze gutangaza umubare wa doze zoherejwe, ariko mu butumwa yanyujije kuri email yavuze ko uwo muti uzakoreshwa “ku bw’impuhwe” no mu rwego rwo kwihutisha igerageza rya wo ku barwayi bari mu bihugu byibasiwe n’icyo cyorezo. Yongeyeho ko ibisubizo bizava muri iryo gerageza bishobora kugira uruhare mu isuzuma rya wo no mu byemezo by’uko wemezwa gukoreshwa.
Kugeza ubu, nta nkingo cyangwa imiti byemewe ku mugaragaro byo kuvura Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo.
Imibare igaragaza ko kugeza ku wa 21 Kamena, muri DRC hari hamaze kugaragara abantu 1,048 banduye Ebola, 267 ikaba yarahitanye ubuzima, mu gihe 112 bakize bakava mu bitaro. Muri Uganda, abantu babiri bamaze kwemezwa ko bahitanywe n’iyo ndwara, hamwe n’abandi 20 bayanduye, naho 14 bakaba barakize.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryemeje ko izo doze z’umuti wa Mapp hamwe n’indi miti igenewe igerageza iri koherezwa muri DRC. Uwo muvugizi w’Amerika yavuze kandi ko igihugu cye gikomeje gukorana n’abafatanyabikorwa mu buvuzi mu gutegura aho igerageza rizakorerwa.
Iyi ni yo nshuro ya mbere Amerika igaragaje ko igiye gutanga mu buryo butaziguye uwo muti w’ubwirinzi uzwi nka MBP134, mu gihe mbere washyirwaga mu bubiko bwo gukoreshwa gusa ku Banyamerika bari mu byago byo kuba bawandura.
Nubwo Amerika imaze gutanga inkunga z’amafaranga zigera muri za miliyoni zibarirwa mu magana mu kurwanya Ebola, inakomeje gahunda zirimo kubaka ikigo cy’akato muri Kenya kigenewe Abanyamerika, ivuga ko intego ya yo ari ugukumira ko Ebola yakwinjira ku butaka bwayo.

Ibitekerezo