Element Eleeeh umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari no gushakayo ibyangombwa bimwemerera kuhakorera bitewe n’imikorere mishya ibimusaba.
Hari ikipe iri gukorana n’uyu muhanzi bamufasha gucuruza imiziki ye baraganiriye basanga EleéeH azajya akenera kujya muri Amerika kenshi bemeranya ko byaba byiza ashakiwe ibyangombwa bimufasha kuhakorera byamewe n’amategeko.
Mu minsi ishize hari abari batangiye kuvuga ko uyu muhanzi yaba agiye kwigumira muri Amerika gusa ibi byamaganiwe kure n’ikipe ifasha uyu muhanzi.
Bavuga ko nubwo yabona ibyangombwa ntibivuze ko azaguma muri Amerika kuko azajya agaruka mu Rwanda inshuro nyinshi dore ko ariho afite akazi kenshi.
Uyu muhanzi ni umwe mu bagaze neza mu Rwanda no mu karere dore ko aherutse gutoranywa n’abagize Apple Music muri porogaramu ya Apple Music Up Next Africa’, igamije kumenyekanisha no gushyigikira abahanzi bafite impano kugera ku rwego mpuzamahanga
Ibi ni ubwa mbere byari bibayeho mu mateka y’umuziki nyarwanda, Element niwe wa mbere ubigezeho, ndetse batangira gukorana kuri EP(Extended Play) yise Genesis igizwe n’indiirmbo 6.

Ibitekerezo