Tanzania: Impanuka yahitanye 29 abandi benshi barakomereka

Text size

Abantu bagera kuri 29 bapfuye, abandi bagera kuri 30 barakomereka mu mpanuka ya bisi yagonganye n’ikamyo itwaye ibiti mu gace ka Mkambarani ko mu Karere ka Morogoro mu burasirazuba bwa Tanzania.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Kane w’ejo hashize tariki ya 8 Ukwakira 2026 mu birometero 174 uvuye mu Mujyi wa Dar es Salaam, umurwa mukuru w’ubucuruzi.

Umuyobozi wa Polisi muri Morogora, Andrew Kantimbo, yavuze ko iyo kamyo yageragezaga kunyura ku yindi modoka, nyuma iza kugongana na bisi yavaga I Dar es Salaam yerekeza i Mbeya mu majyepfo ya Tanzania.

Nyuma yo kugongana, bisi yahise ifatwa n’umuriro, ihitana abantu 28 bari bayirimo. Undi muntu umwe wari mu ikamyo na we yapfiriye muri iyo mpanuka.

Kantimbo yavuze ko Polisi ikorana n’izindi nzego zirimo impuguke mu bugenzacyaha kugira ngo hamenyekane imyirondoro y’abapfuye kuko imibiri yabo yangiritse bikomeye cyane.

Amafoto yafatiwe aho impanuka yabereye agaragaza bisi igurumana, ndetse n’uko yari imeze imaze gushya burundu.

Landorine Mwanjigu, umwe mu barokotse, yavuze ko ikamyo yashakaga kunyura ku zindi modoka ubwo yagonganaga na bisi. Yasobanuye ko benshi mu bashoboye kurokoka bari bicaye hagati no mu gice cy’inyuma cya bisi.

Yagize ati: “Benshi mu bapfuye cyangwa abakomeretse ntibashoboye gusohoka muri bisi, kuko umuriro wahise waduka imodoka zikimara kugongana.”

Mu yindi mpanuka yabereye muri Morogoro ku wa Kane nimugoroba, abantu bane, barimo abapolisi batatu bapfuye, abandi barindwi barakomereka.

Polisi yavuze ko abo bapolisi bari berekeje aho bakorera, ubwo imodoka barimo yagonganaga n’ikamyo.

Impanuka ya bisi yahitanye 29 abandi benshi barakomereka muri Tanzania. Ifoto: Mwananchi

Ibitekerezo