AmakuruPolitiki

FARDC yigambye guhanura drone y’u Rwanda yinjiye mu kirere cya Congo

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyahanuye drone ya gisirikare y’u Rwanda RDF  kivuga ko yari yinjiye mu kirere cya Congo mu buryo butemewe, ibintu cyise ubushotoranyi bukomeye bushobora gukomeza kuzamura umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Mu itangazo FARDC yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2026, yavuze ko iyo drone yahanuwe mu gace ka Point Zéro gaherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na RDC. 

FARDC yavuze ko icyo gikorwa cyabaye nyuma yo kubona iyo ndege nto ya gisirikare yinjiye mu kirere cya Congo itabiherewe uburenganzira.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko igikorwa cyo kohereza drone mu kirere cya Congo gifatwa nk’“ubushotoranyi bugaragara” ndetse ko ari “undi mugambi wo guhungabanya umutekano n’ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

FARDC yavuze kandi ko ingabo zayo zikomeje kuba maso no kurinda ubusugire bw’igihugu, yemeza ko izakomeza guhangana n’ibikorwa byose by’amahanga bishobora guhungabanya umutekano wa Congo.

Kugeza ubu, Leta y’u Rwanda ntiragira icyo itangaza kuri aya makuru yatangajwe na FARDC, ndetse nta rwego rw’u Rwanda ruremeza cyangwa ruhakana iby’iyo drone bivugwa ko yahanuwe.

Mu gihe ibi bikomeje kuvugwa, umutwe wa AFC/M23 uri mu ntambara n’ingabo za Congo nawo watangaje ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2026, ingabo za leta ya Kinshasa zagabye ibitero bikomeye mu bice bya Masisi.

AFC/M23 yavuze ko ibyo bitero byibasiye abaturage batuye mu duce twa Mitimingi, Gatoyi no mu nkengero zatwo, hakoreshejwe drones z’intambara n’imbunda ziremereye. Uyu mutwe ushinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukomeza ibikorwa bya gisirikare bishyira abaturage mu kaga.

Ibi bibaye mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ukomeje kuzamba, aho imirwano hagati ya FARDC na AFC/M23 ikomeje gufata indi ntera, bikongera impungenge ku mutekano w’abaturage n’umubano hagati ya Congo n’u Rwanda.

FARDC yavuze ko yahanuye drone y’u Rwanda yinjiye mu kirere cya Congo (Photo:Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *