Urwego rw’Ubugenzacyaha muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (FBI) rwatangaje ko rwaburijemo umugambi ukomeye wo kugaba igitero ku birori bya UFC byabereye muri White House ku Cyumweru, ndetse hafatwa abagabo batanu bakekwaho kubigiramo uruhare.
Nk’uko Minisiteri y’Ubutabera y’Amerika yabitangaje ku wa Kabiri w’ejo hashize, abo bakekwa bari bafite umugambi wo gukoresha drones zifite ibisasu zigatera inyubako ziri hafi ya White House, hanyuma abarashi ba mudahusha bihishe bakarasa abantu bakomeye bari bitabiriye ibyo birori.
Abafashwe ni Tycen C. Proper w’imyaka 19 wafatiwe muri Ohio, Bryan Omar Roa w’imyaka 24, Michael Alan Thomas w’imyaka 32 bo muri California, Daniel K. Eskridge w’imyaka 32 wo muri Missouri na Abraham Hermosillo Alvarez w’imyaka 31 wo muri Nebraska. Bose baregwa umugambi wo gukora ubwicanyi.
Abashinjacyaha bavuga ko umugambi wari ugamije guteza ubwoba no guteza akavuyo mu bantu bari bitabiriye ibirori, hanyuma imbaga y’abahunga ikerekeza aho abarashi bari bihishe. Nyuma y’ibyo, itsinda rya kabiri ryari ryateganyije kugerageza kwinjira muri White House.
Ibyo birori byari byitabiriwe n’abantu bagera ku 4,300 bari bafite ubutumire bwihariye, mu gihe abandi basaga 85,000 babikurikiranaga hafi y’aho byaberaga. Byahuriranye n’isabukuru y’imyaka 80 ya Perezida w’Amerika, Donald Trump.

Inyandiko z’urukiko zigaragaza ko bamwe mu bantu bari bagamije kwibasirwa harimo Trump, Visi Perezida (JD Vance), Minisitiri w’Intebe wa Israel (Benjamin Netanyahu), ndetse n’umuherwe (Elon Musk), hamwe n’abandi banyapolitiki nubwo bose batari bitabiriye ibyo birori.
Uyu mugambi wavumbuwe nyuma y’uko nyina wa Proper ahamagaye inzego z’umutekano ku wa 10 Kamena, agaragaza impungenge z’uko umuhungu we yari amaze kugura intwaro nyinshi ndetse akabona ubutumwa yandikiranaga n’itsinda rivuga ko rigizwe n’abahoze mu gisirikare kandi rifite imyemerere ikomeye ya gikirisitu.
FBI ivuga ko abagize iri tsinda bashakaga gutangiza icyo bise “impinduramatwara” binyuze mu kwica abantu bakomeye mu gihugu, barimo abanyapolitiki n’abakire. Mu butumwa bwa bo bagaragaje ko batishimiye ibyo bise ruswa muri leta, imikorere y’inzego z’ubutegetsi n’ibindi bibazo bya politiki.

Abashinjacyaha bavuga ko Abraham Hermosillo Alvarez ari we wari ushinzwe gutegura no kuyobora umugambi wose, cyane cyane ibikorwa byo gukoresha drones. Abakekwa kandi bari bamaze gutegura amakarita yerekana aho abarashi bari kwihisha, aho drones zari guhagurukira n’ibice by’amashanyarazi byashoboraga kwibasirwa.
Umuyobozi wa FBI, Kash Patel, yavuze ko uru rwego rwahagaritse burundu uwo mugambi mbere y’uko ushyirwa mu bikorwa. Abakekwa bose bashobora guhanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amadolari 250,000 nibaramuka bahamijwe ibyaha. Urubanza rw’ibanze ruteganyijwe ku wa 29 Kamena 2026.
Abasesenguzi bavuga ko ibikorwa by’urugomo rushingiye kuri politiki bikomeje kwiyongera muri Amerika, aho raporo zitandukanye zigaragaza ko ibyaha byo kwibasira abanyapolitiki n’abandi bantu bakomeye byazamutse cyane mu myaka ya vuba.

Ibitekerezo