Fedorov yahagurukiye Zelensky asaba amatora muri Ukraine

Mykhailo Fedorov wahoze ari Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine yasabye ko hashyirwaho uburyo bwo gukora amatora nubwo igihugu kigikomeje intambara n’u Burusiya. Iki cyifuzo cyafashwe nk’igitutu gikomeye cya politiki kuri Perezida Volodymyr Zelensky kuva intambara yatangira muri Gashyantare 2022.

Mu mashusho yashyize kuri YouTube ku wa Kabiri w’ejo hashize, Fedorov w’imyaka 35 yavuze ko demokarasi ya Ukraine idakwiye gukomeza kuba ingwate y’intambara Uburusiya bwatangije.

Yagize ati: “Turwana kubera ko dushaka gukomeza kuba igihugu cyigenga, kigendera kuri demokarasi kandi kiri mu muryango w’Uburayi.”

Nubwo atigeze avuga Zelensky mu izina, amagambo ye agaragaza ko anenga imiyoborere iriho. Yavuze ko Ukraine iri mu “kibazo gikomeye cy’imiyoborere”, ikeneye impinduka, gukorera mu mucyo no kurwanya ruswa ishobora kubangamira imbaraga z’igihugu ku rugamba.

Fedorov yasabye ko hategurwa uburyo bwemewe n’amategeko, butekanye kandi bushoboka, bwatuma abaturage basubira gutora nubwo intambara yaba ikomeje. Icyakora, ntiyatangaje niba ateganya kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Kugeza ubu, amategeko ya Ukraine ntiyemera ko amatora ya Perezida, ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko cyangwa ay’inzego z’ibanze aba mu gihe igihugu kigendera ku mategeko y’intambara. Ayo mategeko yashyizweho nyuma y’igitero simusiga Uburusiya bwagabye kuri Ukraine ku wa 24 Gashyantare 2022. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Ingabo muri Ukraine rwigeze gushimangira ko nta matora ashobora gukorwa ayo mategeko akiriho.

Amatora ya Perezida yari ateganyijwe mu 2024 ntiyabaye. Nubwo manda y’imyaka itanu Zelensky yatorewe mu 2019 yarangiye, amategeko amwemerera gukomeza kuyobora kugeza igihe Perezida mushya watowe azarahirira.

Gukora amatora mu gihe cy’intambara byasaba kandi gukemura ibibazo bikomeye birimo umutekano w’abatora, abasirikare bari ku rugamba, abaturage bahungiye hanze y’igihugu, abavanywe mu bya bo n’uduce tugenzurwa n’Uburusiya.

Fedorov yirukanywe ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo mu mpera za Nyakanga 2026, nyuma y’amezi atandatu gusa awuhawe. Iyirukanwa rye ryakurikiwe n’imyigaragambyo, mu gihe amakuru avuga ko yari amaze igihe atavuga rumwe n’uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo, Oleksandr Syrskyi, na we waje gusimbuzwa.

Zelensky yamuhaye indi myanya muri Guverinoma, irimo uw’Umuyobozi wungirije wa Guverinoma ushinzwe udushya mu bya gisirikare, ariko Fedorov avuga ko yari kwemera gusa gusubira kuyobora Minisiteri y’Ingabo. Yevhenii Khmara, wari usanzwe mu nzego z’ubutasi, ni we washyizweho ngo ayiyobore.

Fedorov yamenyekanye cyane ubwo yari Minisitiri ushinzwe impinduka mu ikoranabuhanga. Yashinze itsinda ry’abakorerabushake ryiswe “IT Army of Ukraine”, rikora ibitero byo mu ikoranabuhanga ku Burusiya. Yanagize uruhare mu bukangurambaga bwa “Army of Drones”, bwakusanyije amafaranga yo kugura indege nto zitagira abapilote.

Nk’uko Reuters yabitangaje, ijambo rye ryatumye impaka ku matora, ruswa n’icyerekezo cy’imiyoborere ya Ukraine zongera gufata indi ntera. Perezida Zelensky ntaragira icyo aritangazaho ku mugaragaro.

Mykhailo Fedorov wahoze ari Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine yasabye ko hashyirwaho uburyo bwo gukora amatora. Ifoto: Reuters

Ibitekerezo