Ukraine yagabye igitero kinini cy’indege zitagira abapilote, zizwi nka drone, mu gace kazengurutse umurwa mukuru w’Uburusiya, Moscow, gihitana abantu babiri abandi barenga 20 barakomereka.
Guverineri w’Intara ya Moscow, Andrei Vorobyev, yavuze ko umwe mu bapfuye ari umugore w’imyaka 44 wari utuye i Sofyino. Yaguye mu gitero cyibasiye inyubako y’amagorofa atatu. Abandi bantu batanu, barimo abana babiri, na bo bakomeretse.
Vorobyev yavuze kandi ko undi mugabo wari ugeze mu zabukuru yapfuye nyuma y’uko inzu yari arimo itangarijwe n’igitero cya drone mu gace ka Orekhovo-Zuevo.
Umuyobozi w’Umujyi wa Moscow, Sergei Sobyanin, yatangaje ko drones zigera kuri 450 zari zerekeje kuri Moscow zahanuwe n’ingabo z’u Burusiya. Yise icyo gitero kimwe mu bikomeye Ukraine yari imaze kugaba kuri ako gace.
Uruganda rutunganya peteroli rwangiritse
Mu bice byibasiwe n’ibitero harimo uruganda rukomeye rutunganya ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’inyubako zitandukanye, aho hari izatwitswe n’umuriro.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, na we yemeje ko ingabo z’igihugu cye zagabye ibitero ku ruganda rukomeye rutunganya ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ikigo cy’ibikoresho kiri muri ako karere.
Zelensky yavuze ko ibyo bikorwa bifite uruhare mu gutera inkunga ibikorwa by’intambara by’Uburusiya, avuga ko bitanga amafaranga menshi akoreshwa mu gukomeza intambara.
Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza ibiturika mu kirere hejuru ya Moscow ndetse n’inyubako isa n’iy’ububiko iri gushya. BBC yatangaje ko itabashije kwigenga kugenzura niba ayo mashusho koko yafashwe aho n’igihe bivugwa.
Ukraine na yo yakomeje kwibasirwa
Mu gihe Ukraine yagabaga ibi bitero ku butaka bw’u Burusiya, abategetsi ba Ukraine batangaje ko abantu icyenda, barimo abana batatu, bishwe n’ibitero by’ingabo z’Uburusiya mu turere twa Kyiv na Sumy ku wa Gatandatu w’ejo hashize.
Mu minsi ishize, impande zombi zakomeje kwibasira ibikorwa remezo by’ingenzi, cyane cyane ibigo by’ingufu, ubwikorezi ndetse n’ahabikwa ibikoresho.
Igitero cya Ukraine cyabaye mu gihe amatora y’abadepite mu Burusiya yari ageze ku munsi wa gatatu. Sobyanin yavuze ko igitero cyari kigamije guhungabanya ayo matora.
Aya matora amaze igihe anengwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Vladimir Putin, bavuga ko atabaye mu buryo bwisanzuye kandi buboneye. Ni ibirego ubuyobozi bw’u Burusiya butemera.
Amerika ikomeje kongera igitutu ku Burusiya
Mu rwego rwo kongera igitutu ku Burusiya, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize umukono ku itegeko ryongera ibihano by’ubukungu ku Burusiya.
Iryo tegeko riha Perezida wa Amerika ububasha bwo gushyiraho imisoro ishobora kugera kuri 100% ku bicuruzwa biva mu bihugu bikomeye bigura ibikomoka kuri peteroli na gaze by’u Burusiya.
Uburusiya bwatangije igitero cyagutse kuri Ukraine muri Gashyantare 2022, kandi intambara imaze imyaka irenga ine ikomeje guteza umutekano muke, impfu n’ibyangiritse ku mpande zombi.

Ibitekerezo