Frank Gashumba agiye kubazwa nyuma yo kuvuga ibyo gutangiza M23 muri Uganda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF) akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro Patriotic League of Uganda (PLU), Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Frank Malimungu Gashumba agomba kwitaba Komite Nkuru ya PLU nyuma y’amagambo aremereye yavuze mu cyumweru cyashize.

Gen Kainerugaba abinyujije kuri X yavuze ko Gashumba usanzwe usanzwe ari Visi-Perezida wa PLU mu gice cya Uganda yo hagati, agomba kwitaba Komite nkuru ya PLU kugira ngo asobanure ku magambo aherutse gutangaza agaruka ku itangizwa rya M23 muri Uganda.

Yanditse ati: “Umuvandimwe wanjye Frank Gashumba azitaba Komite nkuru ya PLU kugira ngo tuganire ku byo gutangiza M23 muri Uganda.”

Ibi bije bikurikira amagambo akomeye Gashumba aherutse gutangaza, aho yavuze ko mu gihe ibibazo by’Abanyarwanda bavuka cyangwa batuye muri Uganda bitakemuka hashingiwe ku itegeko nshinga, hashobora kwitabazwa izindi nzira zirimo no gutangiza umutwe nk’uwa M23 muri Uganda.

Gashumba mu minsi ishize yumvikanye mu ruhame avuga ko “mu gihe ikibazo cy’Abanyarwanda muri Uganda kitakunvikana hisunzwe itegeko nshinga, hazitabazwa andi mahitamo arimo gutangiza M23 muri Uganda.”

Ati ” Ibyo bindi nibinanirana, ni ugutangiza M23 hano muri Uganda.”

Iri jambo rya Gashumba rishingiye ku kibazo akomeza kugaragaza cy’uko Abanyarwanda b’Abagande bakomeje guhezwa no kuvunwa mu kubona ibyangombwa by’ubwenegihugu muri Uganda.

Icyakora, kuvuga ibyo gushinga umutwe witwaje intwaro muri Uganda byo byahise birakaza ubuyobozi bukuru bwa gisirikare n’ubwa PLU.

Abasesenguzi ba politiki muri Uganda bagarutse ku magambo ye, bavuga ko iyi mvugo ye ikarishye, kandi ko ikwiriye guhabwa uburemere ikwiriye kuko ishobora gukurura urwango hagati y’Abanyarwanda bo muri Uganda n’abandi baturage bo mu bundi bwoko.

Amagambo ya Frank Gashumba ntavugwaho rumwe mur Uganda (Photo Internet)

Ibitekerezo