Umunyapolitiki akaba n’umusesenguzi w’ibibera muri sosiyete ya Uganda, Frank Gashumba, yongeye kubyutsa impaka ku bijyanye n’isuzuma rya DNA, asaba ko ryajya riba itegeko ku mwana wese akimara kuvuka.
Mu kiganiro yagiriye ku ngingo imaze iminsi ivugisha benshi, Gashumba yavuze ko bibabaza cyane kubona umugabo ashora imyaka myinshi arera umwana, akamukunda kandi akamwitaho nk’uwe, nyuma akaza gusanga atari we wamubyaye.
Yavuze ko hari igihe ukuri kuba kuzwi n’abagize umuryango w’umugore ndetse n’inshuti ze za hafi, ariko umugabo wenyine akaba ari we uba atabizi.
Yagize ati: “Isuzuma rya DNA ryagombye gukorwa umwana akivuka. Ikintu kibabaza kurushaho ni uko akenshi umuryango w’umugore uba uzi ukuri, inshuti ze na zo zikaba zikuzi, ariko umugabo akaba ari we wenyine utabizi”.
Gashumba yavuze ko gushyiraho itegeko riteganya isuzuma rya DNA ku bana bose bakivuka byafasha gukumira amakimbirane yo mu miryango, kugabanya amakimbirane ashingiye ku gushidikanya ku babyeyi b’umwana no gutuma buri wese amenya ukuri hakiri kare.
Mu myaka yashize, impaka ku isuzuma rya DNA zakomeje kwiyongera mu bihugu byinshi byo muri Afurika, cyane cyane nyuma y’uko abantu batandukanye batangaje ko basanze abana bareraga imyaka myinshi atari abo babyaye. Ibyo byatumye bamwe batangira gusaba ko iri suzuma ryakorwa mbere y’uko amazina y’ababyeyi yandikwa ku cyemezo cy’amavuko.
Isuzuma rya DNA ni uburyo bwa siyansi bukoreshwa mu kugereranya amakuru y’uturemangingo tw’umwana n’ay’abakekwaho kuba ababyeyi be. Abahanga bavuga ko iri suzuma rifite ubusobanuro buri hejuru cyane, aho rishobora kwemeza cyangwa guhakana ububyeyi ku kigero kirenga 99.9%.
Nubwo hari abashyigikira ko DNA yakorwa ku bana bose bakivuka, hari n’abavuga ko bishobora guteza ibibazo birimo guhonyora uburenganzira bwo kwiherera, kongera amafaranga asabwa mu rwego rw’ubuzima no guteza umwuka mubi mu miryango imwe n’imwe.
Mu bihugu byinshi, isuzuma rya DNA ntirikorerwa buri mwana nk’itegeko. Akenshi rikorwa iyo hari amakimbirane ku bubyeyi, mu manza zo mu nkiko, mu bibazo by’izungura cyangwa se iyo umwe mu babyeyi abisabye.
Impaka nk’izi zikomeje gukaza umurego ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro bitandukanye, aho bamwe bemera ko DNA ku mwana wese yakongera icyizere n’ukuri mu muryango, mu gihe abandi bavuga ko ikibazo nyamukuru atari ukubura DNA, ahubwo ari ukubaka umuco wo kubahana, kuvugisha ukuri no kugirana icyizere hagati y’abashakanye.

Ibitekerezo