Mu Karere ka Gasabo, mu mudugudu wa Rumuri, akagari ka Kibagabaga mu murenge wa Kimironko, abubatsi bagwiriwe n’urukuta umwe muri bo ahita yitaba Imana.
Ni impanuka yabaye ku wa 1 Nyakanga 2026 ubwo aba bubatsi bari mu kazi kabo ko k’ubwubatsi bagwirwa n’urukuta rw’igipangu.
Aba bubatsi batabawe na bagenzi babo bari baje gusaba akazi ku nyubako yari iri kubakwa hafi aho gusa ntibagahabwa.
Aba bahurujwe ngo batabare basanga urukuta rwagiriye abantu 10 barakomereka gusa basanze umwe muribo yashizemo umwuka.
Umwe mu batabaye yagize ati “Narinje nje gushaka akazi ko kumena beto, njya kumva numva umugore wakoraga ikiyede aje atabaza , twinjiye tutazi icyo tugiye gutabara, twahageze dusanga igikuta cyagwiriye abantu 10 gusa umwe muri yari yamaze kwitaba Imana, gusa abandi babiri muribo sinzi ko babasha kurukoka, muri aba bakozi hari uwo icyuma cyingiye mu mutwe.”
Ni urukuta rw’igipangu cy’inzu igeretse yo guturamo bari kubaka.
Abaturage bavuga ko aba bubatsi bacukuraga munsi y’iki gikuta gifite metero ebyiri bashaka gushyiramo andi mabuye gusa gicika intege kirahirima.
Bamwe muri aba bubatsi ntibari bambaye ibikoresho birinda abubatsi nk’ingofero zabugenewe n’ibindi.
Umuvugizi wa police mu Mujyi wa Kigali CIP Gahonzire Wellars, yemeje iby’iyi nkuru avuga ko abakomeretse bajyanwe mu bitaro bya Kibagabaga, uwitabye Imana yajyanwe mu bitaro bya Kacyiru.



Amafoto: Radio/TV1
Ibitekerezo