Papa Leo XIV: Siporo ibe intumwa y’amahoro

Papa Leo XIV yatangaje ko yifuza ko Imikino ya Mediterane ya 2026 izabera mu Butaliyani yaba ikimenyetso gikomeye cy’amahoro, ubuvandimwe no kubahana hagati y’abaturage bo mu bihugu bitandukanye.

Iyi mikino izaba ku nshuro ya 20, izatangira ku wa 21 Kanama 2026, isozwe ku wa 3 Nzeri 2026 mu Mujyi wa Taranto, mu Majyepfo y’Ubutaliyani. Izitabirwa n’abakinnyi 3,854 baturuka mu bihugu 26 byo muri Afurika, Aziya n’Uburayi bihuzwa n’Inyanja ya Mediterane.

Mu butumwa yatanze ku Cyumweru mu isengesho rya Angelus, Papa Leo XIV yavuze ko iyi mikino ikwiye kurenga guhatanira imidali, ikaba umwanya wo guhuza abantu.

Yagize ati: “Ndifuza ko iki gikorwa cya siporo cyaba ubuhanuzi bw’amahoro n’ubuvandimwe hagati y’abaturage bo muri aka karere ndetse n’abo ku isi yose.”

Papa Leo XIV asanzwe ashimangira ko siporo igira agaciro karushijeho iyo guhangana bihindutse umwanya wo guhura no kumenyana, abakinnyi bakabona bagenzi ba bo nk’abagize umuryango umwe w’abantu aho kubafata nk’abanzi.

Ishyirahamwe rya siporo rya Vatican, Athletica Vaticana, rizahagararirwa muri iyi mikino n’abakinnyi bane. Fabrizio Peloni na Tiziano Lucarelli bazakina padel mu bagabo bakina ari babiri, Daniele Fontana yitabire umukino wo kurwanisha inkota uzwi nka épée fencing, naho Emiliano Morbidelli asiganwe ku igare.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Athletica Vaticana yitabira Imikino ya Mediterane, nyuma yo kohereza abakinnyi mu mikino yabereye i Oran muri Algeria mu 2022. Ubuyobozi bw’iyi mikino buvuga ko uruhare rwa Vatican rwemejwe n’ibihugu byose byitabira, bikagaragaza ubushake bwo kwakira no guhuza abantu bafite inkomoko zitandukanye.

Ku munsi wa mbere w’iyi mikino, Arkiyepiskopi wa Taranto, Ciro Miniero, azayobora Misa muri Katederali y’uwo mujyi, afatanyije na Musenyeri Paul Tighe, Umunyamabanga w’Urwego rwa Vatican rushinzwe Umuco n’Uburezi. Muri uwo muhango hazakirwa “Umusaraba w’Abakinnyi”, uzaguma muri katederali kugeza imikino irangiye.

Uyu musaraba watangiye kujyanwa mu bikorwa mpuzamahanga bya siporo guhera mu Mikino Olempike n’iy’Abafite Ubumuga yabereye i Londres mu 2012. Ufashwe nk’ikimenyetso cyo guherekeza abakinnyi no kubibutsa agaciro k’umuntu, ubwitange n’icyubahiro gikwiye buri wese.

Arkiyepiskopi Miniero yavuze ko siporo ifasha abakina nk’umwuga, abatarabigize umwuga ndetse n’abana kurenga itandukaniro rishingiye ku mibereho, inkomoko cyangwa imyemerere.

Yavuze ko mu gihe isi ikomeje guhura n’intambara n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, imikino ya Mediterane ishobora kwerekana ko amahoro ashoboka. Yongeyeho ko abakinnyi baturuka mu bihugu cyangwa impande zitavuga rumwe bashobora guhurira mu kibuga, bakubahana kandi bakarangwa n’ubuvandimwe.

Karidinali José Tolentino de Mendonça, uyobora Urwego rwa Vatican rushinzwe Umuco n’Uburezi, na we yavuze ko uruhare rwa Athletica Vaticana ari ubutumwa bukomeye bw’ubuvandimwe. Yasobanuye “Umusaraba w’Abakinnyi” nk’ubutumwa butavuzwe mu magambo, bwibutsa ko ubuzima bwa buri muntu bukwiye gukundwa no kubahwa, kabone n’iyo bwaba burimo imvune, icyuya n’imibabaro.

Imikino ya Taranto 2026 izahuza imikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, gusiganwa ku magare, koga, imikino ngororamubiri, volleyball, handball, fencing na padel.

Papa Leo XIV yasabye ko imikino ya Mediterane yaba iyo guhuza abantu. (Ifoto: Vatican News)

Ibitekerezo