Gasabo: Inyama yitwa “Nyash” yanize umugabo arapfa

Mu Karere ka Gasabo umugabo wari wagiye gushaka amafunguro muri restaurant yishwe n’inyama yiswe “Nyash” yari yananiye uwari wayiguze undi yiyemeza kuyirya ariko birangira imuhitanye.

Ibi byabaye ku itariki 13 Kamena 2026 bibera muri restaurant yahazwi nko kwa mushi iri mu Mudugudu wa Binunga mu Kagali ka Murama mu Murenge wa Kinyinya.

Inkuru ya Radio/TV1 ivuga ko nyakwigendera yerekeje kuri iyo restaurant yo kwa Mushi agiye kugura amafunguro ariko aza gusanga hari mugenzi we umaze kurya ariko inyama iramunanira.

Iyo nyama rero ni yo nyakwigendera yatekereje ko ayishoboye ndetse ahita ayicakira atangira kuyiryana ubusambo ariko iramuniga aheraho umwuka arapfa.

Uwo mugabo yari avuye mukazi ke k’ ubufundi aje kurya agura ubugari n’isosi ariko hari undi wari waguze ibindi biryo hafi.

Uwo wari waguze ibindi harimo n’inyama ariko yo iramunanira arayisiga ku isahani arishyura aragenda.

Wa wundi wari watse ubugari n’isosi yahise ayibatura arayimira iba iramunize.

Umwe mu baturage wari ahabereye ibi yagize ati “Sinzi n’ukuntu yamunize kuko yari inyama itagira igufwa ariko amaze kuyitamira iramuniga aba asambiye mu ntebe. Imbangukiragutabara yaje ariko yari yamaze gushiramo umwuka ariko kuko idatwara umurambo, ntabwo yigeze iwutwara.”

Abaturage bo muri ako gace bavuze ko iyo restaurant isanzwe iteka inyama aho imwe igura 300 Frw ariko bagasanga atari yo kibazo kuko uwayiryanye ubusambo ari we wizize.

Inyama yitwa Nyash yanize umugabo arapfa mu Karere ka Gasabo(Photo Ai)

Ibitekerezo