AmakuruPolitiki

Gasabo: Polisi yafashe umugore w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza urumogi

Kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 24 Mata 25, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu mujyi wa Kigali ryafashe abantu 2 bakekwaho  gucuruza bakanaranguza ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Abafahswe ni barimo umugore w’imyaka 43 witwa Bagirayubusa Marie Rosalie na Tutishimire Ramadan w’imyaka 34, bafashwe bafite urumogi ibiro 2 na Boules 250 z’urumogi.

Aba bombi bafatiwe mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Akagari ka Kigabiro,Umudugudu wa Karwiru.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yasobanuye ko  bakimara gufatwa uyu  Bagirayubusa yemeye ko ruriya rumogi ari urwe naho uyu Tuyishimire we akaba ari umukomisiyoneri umushakira abakiriya akamuhemba.

Aba bakekwaho kuba abacuruzi b’urumogi bafashwe nyuma yaho abaturage batanze amakuru ko uyu mugore acuruza urumogi kandi amaze igihe kirekire.

Abapolisi bamufatiye mu cyuho afite uru rumogi ashyiriye abakiriya yari yarangiwe n’uriya mukomisiyoneri wari buhembwe amafaranga 4000Frw.

Aba bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rutunga ngo bakorerwe amadosiye bashyikirizwe urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ngo bakurikiranwe n’amategeko. 

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *