Gasana ushinjwa ibyaha bya jenoside yagereranyijwe na Mugesera

Amagambo ya Dusabe Franky [wahoze yitwa Gasana François] akekwaho gukoresha mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagereranyijwe n’ijambo rya Dr Léon Mugesera ryatumye ahamwa n’icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside mu 1994.

Ibi byagarutsweho n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda mu iburanisha ryabaye ejo hashize ku wa 16 Nzeri 2026, mu Rugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi, rufite icyicaro i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Ubushinjacyaha burega Gasana ibyaha bibiri: kwica nk’icyaha cya Jenoside no gushishikariza abantu gukora Jenoside. Buvuga ko ibyo byaha byakozwe hagati y’itariki ya 9 n’iya 10 Mata 1994.

Bwasobanuriye urukiko ko Gasana, ubwo yari iwa bo mu cyahoze ari Komini Nyange, ubu ni mu Karere ka Ngororero, yahamagariye abo bari kumwe gushakisha no kwica Abatutsi, abita “inyenzi” n’abanzi b’igihugu.

Ubushinjacyaha bwavuze ko abo yabwiraga bamwumviye kubera ko bamubonaga nk’umuntu ujijutse, kuko icyo gihe yari hafi kurangiza amashuri yisumbuye.

Gasana kandi ashinjwa kujyana n’abandi bagafata umugore w’Umututsikazi, bakamujugunya mu mugezi wa Secoko. Ubushinjacyaha buvuga ko uwo mugore yahagamye amazi ntiyamutwara, maze Gasana akamukubita igisongo kugeza apfuye. Bwavuze ko hari abatangabuhamya babonye ibyo bikorwa.

Mu kugaragaza uburemere bw’amagambo Gasana ashinjwa, Ubushinjacyaha bwibukije ko ijambo Dr Léon Mugesera yavugiye ku Kabaya ryabaye kimwe mu bimenyetso byatumye ahamwa n’icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside. Bwasabye ko Gasana na we yahamywa n’icyo cyaha kubera amagambo bivugwa ko yakoresheje.

Gasana yahawe umwanya, ahakana ibyo aregwa, avuga ko atigeze abikora. Yasabye urukiko kumuha igihe gihagije kugira ngo aziregure mu buryo burambuye.

Yagize ati: “Ndagira ngo menyeshe urukiko ko ibyo ndegwa nta byo nakoze”.

Umucamanza yemeje ko Dusabe Franky azatangira kwisobanura ku byo aregwa mu Kwakira 2026.

Gasana w’imyaka 54 yavukiye mu Kagari ka Gitabage, mu Murenge wa Ndaro wo mu Karere ka Ngororero. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye.

Yoherejwe kuburanira mu Rwanda n’a’igihugu cya Norvège mu 2025. Yari yabanje kujuririra icyemezo cyo kumwohereza, ariko inkiko zo muri icyo gihugu zitesha agaciro ubusabe bwe, zemeza ko agomba kuburanira mu Rwanda. Ubu afungiye mu Igororero rya Nyanza.

Amagambo ya Dusabe Franky wahoze yitwa Gasana François yagereranyijwe n’jambo rya Dr. Leon Mugesera. Ifoto: The New Times

Ibitekerezo