Ubushinjacyaha bwo muri Australia bwasabye Urukiko rw’Ubujurire rwa Victoria gutegeka ko Erin Patterson, wahamijwe kwica abantu batatu akoresheje ibihumyo bifite uburozi bukomeye, afungwa burundu adashobora kurekurwa by’agateganyo.
Patterson w’imyaka 51 yakatiwe gufungwa burundu muri Nzeri 2025, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitatu by’ubwicanyi n’icyaha kimwe cyo kugerageza kwica. Urukiko rwari rwategetse ko ashobora gusaba kurekurwa by’agateganyo nyuma y’imyaka 33, ubwo azaba afite imyaka 83.
Mu iburanisha ry’iminsi ibiri ryasojwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2026, i Melbourne, impande zombi zajuririye imyanzuro yafashwe mu rubanza rwe.
Abunganira Patterson basabye ko ibyaha yahamijwe bivanwaho, bavuga ko mu rubanza rwe habayemo amakosa akomeye ashobora kuba yarabangamiye ubutabera. Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko igihano yakatiwe gikazwa, agafungwa ubuzima bwe bwose ntabone amahirwe yo kurekurwa.
Umuyobozi w’Ubushinjacyaha bwa Victoria, Brendan Kissane, yabwiye abacamanza ko imyaka 33 Patterson agomba kumara muri gereza mbere yo gusaba kurekurwa idahwanye n’uburemere bw’ibyaha yakoze.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo yakoze byaranzwe no kugambanira abantu bari bamwizeye, bukabifata nk’ibyaha biri ku rwego rukomeye cyane. Bwanamaganye icyemezo cy’umucamanza wari wavuze ko Patterson ashobora kumara igihe kinini afungiye mu kato bitewe n’uburyo urubanza rwe rwamenyekanye cyane.
Ifunguro ryahitanye abantu batatu
Muri Nyakanga 2023, Patterson yatumiye bene wabo b’umugabo bari baratandukanye iwe mu cyaro cya Leongatha, muri Leta ya Victoria. Yabahaye ifunguro rya Beef Wellington, rigizwe ahanini n’inyama z’inka ziri mu mugati, ryari ririmo ibihumyo by’ubwoko bwa death cap bifite uburozi bushobora kwica.
Don na Gail Patterson, ababyeyi b’umugabo we Simon Patterson, hamwe na Heather Wilkinson, mushiki wa Gail, bapfuye nyuma yo kurya iryo funguro.
Ian Wilkinson, umugabo wa Heather wari umupasiteri, na we yaraririye. Yamaze ibyumweru byinshi arembeye mu bitaro, ariko aza gukira. Yahamijwe no kugerageza kwica Patterson .
Inteko y’abacamanza 12 yamuhamije ibyo byaha muri Nyakanga 2025. Nubwo yavuze ko ibyabaye byari impanuka kandi ko atari azi ko ibihumyo yakoresheje bifite uburozi, urukiko rwemeje ko yabikoze abigambiriye.
Impamvu yaba yaramuteye gukora ubwo bwicanyi ntiramenyekana. Urubanza rwe rwakurikiranywe cyane muri Australia no mu mahanga, ruhabwa izina ry’“ubwicanyi bw’ibihumyo.”
Mu bujurire, abanyamategeko be bavuze ko habayeho gukoresha nabi bimwe mu bimenyetso, birimo amakuru yo muri telefone n’ayo ku mbuga nkoranyambaga. Banagaragaje ko uburyo abacamanza b’inteko bacumbikiwemo mu gihe cy’urubanza bushobora kuba bwarabangamiye ubwisanzure bwa bo.
Patterson yakurikiranye iburanisha hifashishijwe ikoranabuhanga, ari muri Gereza ya Dame Phyllis Frost ifungirwamo abagore bacungirwa umutekano ukomeye.
Abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire ntibahise batangaza umwanzuro. Bazawutangaza ku itariki izamenyeshwa nyuma, nk’uko byemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Victoria na ABC News.

Ibitekerezo