Umwami Harald V wa Norvège yatanze (yapfuye) kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kanama 2026, afite imyaka 89, nyuma y’iminsi yari amaze arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza ya Oslo, Rikshospitalet.
Ibwami bwa Norvège bwatangaje ko Umwami Harald yaguye mu bitaro saa kumi n’ebyiri n’iminota 35 za mugitondo. Urupfu rwe rusoje imyaka isaga 35 yari amaze ku ngoma, kuva ku wa 17 Mutarama 1991, ubwo yasimburaga se, Umwami Olav V. Yahise asimburwa n’umuhungu we Haakon Magnus, wabaye Umwami Haakon VIII.
Ubuzima bwa Harald V bwari bumaze iminsi buteye impungenge. Ku wa 17 Kanama yajyanywe mu bitaro, aho yabanje kuvurwa ikibazo cyo kubura amaraso ahagije. Nyuma yaho, abaganga basanze afite ubwandu bwa bagiteri bwari bwageze mu maraso, bituma ahabwa imiti yabugenewe.
Ku wa 23 Kanama, Ibwami bwatangaje ko ubuzima bwe bwari bwazambye, naho ku wa Kane, umunsi umwe mbere y’urupfu rwe, buvuga ko yari arembye cyane. Abagize umuryango w’Ibwami bari bamaze kugera ku bitaro kumuba hafi.
Mu gihe amakuru y’uburwayi bwe yakomezaga gukwirakwira, abaturage benshi bateraniye hafi y’Ingoro y’Ibwami i Oslo, bahashyira indabo, buji n’ubutumwa bwo kumwifuriza gukira. Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, ibyo byifuzo byasimbuwe n’agahinda nyuma y’itangazwa ry’urupfu rwe.
Harald V yavutse ku wa 21 Gashyantare 1937 i Skaugum, ari umuhungu w’Umwami Olav V n’Igikomangomakazi Märtha. Yabaye umuragwa wa mbere w’ingoma uvukiye ku butaka bwa Norvège mu myaka hafi 600.
Ubwana bwe bwaje guhungabanywa n’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Mu 1940, ubwo Ubudage bw’Abanazi bwateraga Norvège, Harald wari ufite imyaka itatu yahunganye na nyina n’abavandimwe be. Banyuze muri Suède mbere yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yabaye kugeza intambara irangiye mu 1945.
Harald yimye ingoma mu 1991, ayobora Ubwami mu gihe Norvège yarangwaga n’impinduka zikomeye mu bukungu no mu mibereho y’abaturage. Nubwo Umwami w’icyo gihugu atagira ububasha bwo kuyobora Guverinoma mu bya politiki, afatwa nk’ikimenyetso cy’ubumwe bw’Abanya-Norvège.
Yamenyekanye cyane kubera uburyo yahumurizaga abaturage mu bihe by’amakuba. Nyuma y’ibitero byo ku wa 22 Nyakanga 2011, byahitanye abantu 77 i Oslo no ku kirwa cya Utøya, Harald V yagize uruhare rukomeye mu guhumuriza ababuze aba bo no kongera guhuza igihugu.
Yanasize umurage wo gushyigikira Norvège yakira abantu b’inkomoko, imyemerere n’imibereho bitandukanye. Ijambo yavuze mu 2016, agaragaza ko kuba Umunyanorvège bitagomba gushingira ku nkomoko gusa, ryabaye rimwe mu yamamaye cyane mu gihe cye.
Ubuzima bwe bwite na bwo bwagize uruhare mu guhindura imyumvire y’Ubwami. Harald yakundanye imyaka icyenda na Sonja Haraldsen, wari udakomoka mu muryango w’Ibwami. Nubwo uwo mubano wabanje kutemerwa, Harald yashimangiye ko atari gushaka undi mugore. Bombi bashyingiranywe ku wa 29 Kanama 1968, babyarana Märtha Louise na Haakon Magnus.
Harald yari azwi kandi nk’umukunzi wa siporo, cyane cyane gusiganwa mu bwato. Yitabiriye Imikino Olempike inshuro eshatu ahagarariye Norvège. Yakundaga no gusura abaturage hirya no hino mu gihugu; yari amaze kugera mu turere 353 muri 357 tugize Norvège.
Mu myaka ya nyuma, ubuzima bwe bwakunze kugira ibibazo. Mu 2024, ubwo yari muri Malaysia, yajyanywe mu bitaro kubera ubwandu, nyuma ashyirwamo akuma gafasha umutima gutera neza. Ibyo byatumye agabanya ibikorwa yakoraga, ariko ntiyigeze yemera kuva ku ngoma, avuga ko indahiro yarahiye yagombaga kuyubahiriza ubuzima bwe bwose.
Nyuma y’urupfu rwe, Haakon Magnus w’imyaka 53 yahise aba Umwami Haakon VIII. Yari asanzwe ahagararira se mu nshingano nyinshi igihe yabaga arwaye. Umukobwa we, Igikomangomakazi Ingrid Alexandra, na we yahise aba umuragwa wa mbere w’ingoma.
Harald V asize umugore we Sonja, abana babiri, abuzukuru n’abandi bagize umuryango w’Ibwami. Hirya no hino muri Norvège, abaturage batangiye kumwunamira, mu gihe inzogera z’amatorero zateganyijwe kuvuzwa mu gihe cy’isaha mu rwego rwo kumwibuka.
Urupfu rwe rusoje igice gikomeye cy’amateka ya Norvège, runatangiza ikindi gihe cy’Ubwami buyobowe na Haakon VIII.

Ibitekerezo