Ubufaransa: Dosiye ya “Opération Turquoise” yashyizweho akadomo

Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rwemeje icyemezo cyo kudakurikirana abasirikare b’Abafaransa bari bamaze imyaka myinshi bakorwaho iperereza ku birego by’ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye mu misozi ya Bisesero.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa Gatatu w’ejo hashize, tariki ya 9 Nzeri 2026, gisoza urugendo rw’ubucamanza rwari rumaze imyaka igera kuri 20, rureba uruhare abasirikare b’Abafaransa baba baragize mu byabereye i Bisesero hagati ya tariki ya 27 n’iya 30 Kamena 1994.

Ikirego cyari cyaratanzwe n’imiryango irimo Survie, IBUKA, Fédération internationale pour les droits humains (FIDH), Ligue des droits de l’Homme (LDH) na LICRA, ifatanyije n’abarokotse Jenoside batandatu nk’uko BBC yabitangaje.

Abo barega bavugaga ko abasirikare b’Abafaransa bari mu Rwanda muri ‘Opération Turquoise’ bageze i Bisesero ku wa 27 Kamena 1994, bakabona Abatutsi bari bahahungiye kandi bugarijwe n’abicanyi, ariko bagatinda kubatabara kugeza ku wa 30 Kamena. Muri iyo minsi itatu, Abatutsi babarirwa mu magana barishwe.

Urukiko Rusesa Imanza rwemeje icyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Kuboza 2024, na rwo rwari rwashyigikiye icyemezo cy’abacamanza b’iperereza cyo mu Kwakira 2023 cyo kudakomeza gukurikirana abo basirikare.

Mu busesenguzi bw’urukiko, rwagaragaje ko abasirikare bari aho batari bafite ububasha bwo gutangiza igikorwa cyo gutabara batabiherewe amabwiriza n’ababakuriye. Rwanavuze ko ibimenyetso byakusanyijwe bitagaragaza ko abo basirikare bari bafite umugambi wo gufasha cyangwa korohereza ikorwa ry’ibyaha byibasiye Abatutsi.

Urukiko kandi rwafashe iminsi itatu yashize mbere y’uko Abatutsi bari i Bisesero batabarwa nk’igihe abasirikare bari bakeneye kugira ngo basobanukirwe neza n’imiterere y’ibyari biri kuhabera.

Opération Turquoise yatangijwe n’Ubufaransa muri Kamena 1994, ku ruhushya rw’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano. Ubufaransa bwakomeje kuvuga ko yari igamije ibikorwa by’ubutabazi, ariko uruhare rwa bwo mu Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi rwakomeje guteza impaka n’amakimbirane mu mateka n’ubutabera.

Icyemezo cyo ku wa 9 Nzeri 2026 rero gishyize akadomo ku birego by’ubufatanyacyaha byari bikurikiranywe muri iyi dosiye ya Bisesero ku basirikare batanu b’Abafaransa.

Umusirikare w’Umufaransa wari muri Zone Turquoise. Ifoto: Getty Images

Ibitekerezo