Gen. Muhoozi yahuye n’ubuyobozi bw’ibitangazamakuru aherutse gufunga

Umuhungu wa Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yahuye n’abayobozi b’ikigo cya Nation Media Group (NMG) ibarizwamo ibitangazamakuru aherutse gufunga.

Ibi bitangazamakuru birimo NTV Uganda, Spark TV na Daily Monitor, aherutse kubifunga ndetse anategeka abasirikare kugota no gukumira ibikorwa ku biro byabyo.

Ibiganiro Gen. Muhoozi yagiranye n’abayobozi ba NMG byibanze kuri iki kibazo ndetse n’uburyo cyakemurwa.

Mu rukerera rwo ku cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026, nibwo inzego z’umutekano n’abasirikare bagose icyicaro gikuru cya NMG giherereye i Namuwongo muri Kampala, bituma ibi bitangazamakuru bihagarika ibiganiro byabyo.

Mu butumwa Gen Muhoozi yanyujije ku rubuga rwa X, yagaragaje ko ibi bitangazamakuru bitazongera gufungurwa nta burenganzira bwe atanze.

Yavuze ko atemera ubwisanzure bw’itangazamakuru muri Uganda kandi ko inkuru zose zivuga nabi ubuyobozi bw’igihugu zigomba kubanza kwemezwa n’ibiro bye mbere yo gutangazwa.

Gen Muhoozi yavuze kandi ko inzego z’umutekano ziri gushakisha umuyobozi wa NMG Uganda, Sue Nsibirwa, kugira ngo ahanwe ku bijyanye n’ibyo bitangazamakuru byatangazaga.Ibi bitangazamakuru bifatwa nka bimwe mu byigenga kandi bikundwa cyane muri Uganda.

Gen Muhoozi yaje no kwandika ku mbuga nkoranyambaga ko yumvise ko ibi bigo biri guhomba akayabo ka miliyoni 5 z’amadolari ya Amerika ($5M) ku munsi nyuma yo gufungwa.

Yongeyeho ko ibitangazamakuru byose byo muri Uganda bigomba kubahiriza amategeko kandi inkuru zose zivuga nabi Uganda zigomba kubanza kwemezwa n’ibiro bye.Mu butumwa bwe, yagize ati “Muzehe (Perezida Museveni) yemeye gahunda yanjye yo gufunga NTV na Monitor.

Tugiye kubishyira mu bikorwa.”Yakomeje avuga ko inkuru mbi ku gihugu zigomba kujya zinyuzwa mu buyobozi bwe mbere yo gutangazwa.

Ati “Kuva ubu inkuru mbi kuri Uganda zigomba kubanza kwemezwa n’ibiro byanjye. Muri Uganda ntabwo nemera ibijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru. Itangazamakuru rigomba guhabwa umurongo n’abaharaniye impinduramatwara.”

NTV Uganda, Spark TV na Daily Monitor bibarizwa muri Nation Media Group Uganda, ikigo gikomeye mu itangazamakuru muri aka karere.

Abasirikare bari bagose ibiro by’ikigo Nation Media Group
Gen.Muhoozi yahuye n’ubuyobozi by’ikigo Nation Media Group Ltd

Ibitekerezo