Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko ibintu byose yifuza mu buzima yamaze kubigeraho, ariko Beyoncé ni we usigaye amuhangayikishije.
Mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko ubu imbogamizi asigaranye ari uburyo yabona Beyoncé.
Ati “Nageze kuri buri kimwe cyose nashakaga mu buzima bwange. Imbogamizi imwe mfite ubu ni ukubona Beyoncé.”
Gen. Muhoozi Kainerugaba akunze kugaragaza urukundo rudasanzwe no kwifuza cyane umunyamerika w’icyamamare mu ndirimbo, Beyoncé.
Yagiye avuga ko gukunda Beyoncé ari yo nzitizi nyamukuru asigaranye mu buzima, ndetse yewe aza no gutangaza ko akeneye kumutwara.
Yigeze kuvuga ko Jay-Z agomba kuza i Bugande gusaba imbabazi ku bwo kurongora Beyoncé. Yanatinyutse kumutera ubwoba amushinja ko ari umugore we, ndetse anamusabira guhangana (duel) kugira ngo uwatsinze ariwe utwara Beyoncé.
Ubu butumwa bwe ku mbuga nkoranyambanya bukunda gukurura impaka n’urwenya byinshi ku Isi.
Mu ntangiriro za 2026, ubwo yandikaga ku mbuga nkoranyambanya, yongeye kugaragaza ko nta kindi yifuza ku Isi kidasanzwe usibye kubona Beyoncé

Ibitekerezo