Gen. Muhoozi yise Bobi Wine ikigwari

Gen. Muhoozi yavuze ko bitangaje kubona umuntu wiyita umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi afite imyaka 46 (yacyuriraga Bobi Wine), akangurira abantu kumutora, hanyuma amatora yarangira agahita ahungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’iminsi 9 gusa.

Uyu mugabo utajya uripfana yongeyeho ko uwo muyobozi amaze yo mezi 6 mu biruhuko, agasiga ishyaka rye nta cyerekezo rifite.

Gen. Muhoozi Kainerugaba yashyize ubwo butumwa kuri konti ye ya X (tw twitter) asubiza Bobi Wine wari wamwibasiye.

Aya magambo aje akurikira umwuka mubi n’amakimbirane amaze igihe hagati y’aba bagabo banyapolitiki bombi muri Uganda.

Ubu butumwa bwa Gen. Muhoozi bwari ubwo kwiherera kuri Bobi Wine, we wari umaze gushyira hanze ubundi butumwa bupfobya Gen. Muhoozi ku myaka ye 52, amushinja ko asuzuguziza umwambaro wa gisirikare ndetse ko n’ubwo se (Perezida Museveni) yababarije abaturage, amateka yamuhanishije kubyarira uwo muhungu.

Gen Muhoozi aherutse gutangaza ko abarwanashyaka b’ishyaka NUP rya Bobi Wine bateje imvururu mu matora na nyuma yayo, haraswamo 22, ndetse uwa 23 wagombaga kwicwa ari Bobi Wine.

NUP ivuga ko hari abarwanashyaka bayo barenga 700 batawe muri yombi, abarenga 100 barakubitwa abandi bicwa mu bihe byo kwiyamamaza no mu gihe cy’amatora yasize Perezida Museveni atsindiye manda ya karindwi yo kuyobora igihugu.

Ibitekerezo