AmakuruPolitiki

Umuhungu wa Gen. Muhoozi ageze kure imyitozo imwinjiza mu b’ Ofisiye ba Uganda

Umuhungu wa Gen. Muhoozi Kainerugaba witwa Ruhamya Kainerugaba akaba umwuzukuru wa Perezida Museveni ari mu myitozo ikomeye imutegurira kuba Ofisiye mu Ishuri rya gisirikare rya Royal Military Academy Sandhurst mu Bwongereza.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF) yashimye imyitwarire y’umuhungu we muri iyi kaminuza ya gisirikare, ndetse anagaragaza amafoto yerekana ko na we ubwe ariho yatorejwe mu myaka 27 ishize. 

Gen. Muhoozi abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yashimagije umuhungu we yavuze ko ari kwitwara neza mu buryo budasanzwe.

Yanditse agira ati: “Umwana wanjye nkunda, Ruhamya, ari gukora akazi keza cyane i Sandhurst. Abanya-Uganda beza bose bagomba kujya bamusengera buri munsi.”

Ubu butumwa bwari buherekeje ifoto ya Ruhamya Kainerugaba ugaragara wambaye impuzankano ya gisirikare, ari kumwe na bagenzi be ubwo bari mu myitozo muri ririya shuri riri mu ya mbere yigisha igisirikare ku Isi.

Ati: “Umubyeyi n’umuhungu we baranyura mu ngorane zimwe. Batandukanwa n’imyaka 27. Imana ihe umugisha Ruhamya.”

Ishuri rya Sandhurst umuhungu wa Gen. Muhoozi ari guhugurirwamo rifatwa nka rimwe mu mashuri ya gisirikare akomeye ku Isi.

Mu bantu bazwi baryizemo, harimo Sir Winston Churchill wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, umwami Abdullah II wa Jordan, nyakwigendera Sultan Qaboos wa Oman, Sheikh Hamad bin Khafifa Al Thani wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, umwami wa Bahrain, Hamad bin Issa Al Khalifa, Ian Khama wahoze ari Perezida wa Botswana na Yakubu Gowon wahoze ari Perezida wa Nigeria, Ibikomangoma William na Harry,.

Iri shuri ryanizemo Sous-Lieutenant Brian Kagame na Captain Ian Kagame basanzwe ari abahungu ba Perezida Paul Kagame, n’abandi.

Gen Muhoozi yagaragaje ko nawe ubwe yatorejwe muri iri shuri ryo mu Bwongereza mu myaka 27 ishize (Photo:Twitter)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *