Umwunganizi wa Besigye arashinjwa kugambanira igihugu

Uwahoze ayobora Umujyi wa Kampala akaba n’umwunganizi mu mategeko wa Kizza Besigye, Erias Lukwago, yashyikirijwe urukiko aregwa icyaha cyo kugambanira igihugu, kimwe mu byo Besigye na we akurikiranyweho.

Lukwago yahakanye ibyo aregwa, maze urukiko rutegeka ko akomeza gufungwa kugeza igihe urubanza rwe ruzongera kuburanishwa mu cyumweru gitaha.

Ifatwa rye ryateje impaka zikomeye muri Uganda, cyane cyane nyuma y’uko Jenerali Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’Umugaba Mukuru w’ingabo, avuze ku mbuga nkoranyambaga ko yabigizemo uruhare.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo Bobi Wine, banenze icyo gikorwa bavuga ko cyakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu gihe umuryango wa Lukwago wo wavuze ko yari yaraburiwe irengero mbere yo kongera kugaragara imbere y’urukiko.

Erias Lukwago yatawe muri yombi mu ntangiriro z’iki cyumweru (BBC binyuze kuri Reuters)

Ibitekerezo