AmakuruPolitiki

Gicumbi: Gitifu wafungiye umusaza n’umukecuru mu biro by’akagari yahawe ibihano

Amakuru mashya aturuka mu Karere ka Gicumbi avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyandaro mu murenge wa Ruvune yahagaritswe kuri izo nshingano.

Ni nyuma y’uko afungiye umusaza n’umukecuru mu biro by’Akagari ubwo bari bagiye kwishyura ibirimo igare bikekwa ko byibwe n’umwana wabo.

Yabafungiranye nyuma yo kutemera amafaranga make bari bazanye ngo bishyure igice cy’indishyi.

Uyu musaza yari yatanze amafaranga ibihumbi 280 Frw, asaba ko ayandi yayatanga buhoro buhoro, ariko uwo muyobozi arabyanga.

Abaturage bari banenze iki cyemezo bavuga ko Akagari katemerewe kugira gereza cyangwa gufungiramo abaturage basaba ubutabera kuri uyu musaza ndetse n’umuryango we.

Kuri ubu amakuru mashya avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwamaze kumuhagarika mu nshingano kandi ko aza no gukurikiranwa.

Uyu muyobozi ahagaritswe nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana amunenze, avuga ko ibyo yakoze biri gukurikiranwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *