Abahinzi bo mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rutare, bari gutegura igihembwe cy’ihinga cya 2027A bakoresha uburyo bushya bwo guhinga busigasira ubutaka, aho bavuga ko bubafasha kurwanya isuri no kongera umusaruro.
Aba bahinzi bavuga ko ubu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe, kuko aho kwimbika isuka mu butaka baharura hejuru, bityo ubutaka ntibukomeretswe cyane kandi bukarushaho kugumana ubushobozi bwo gufata amazi.
Ngendahayo Pascal, umwe mu bahinzi bakoresha ubu buryo, avuga ko bumaze kumugirira akamaro kuko umusaruro we wiyongereye ugereranyije n’uwo yabonaga mbere.
Ati: “Ubu buryo bwongera umusaruro kuko nko mu gihe gito maze mbukoresha, ibyo nsarura byariyongereye. Kugeza ubu aho nasaruraga umufuka umwe w’ibishyimbo, ubu mpakura umwe n’igice cyangwa ibiri.”
Bimenyimana Jean Damascene na we avuga ko ubu buryo butuma umurima ukomeza gukoreshwa mu buryo budahungabanya ubutaka. Iyo igihingwa kimwe kimaze gusarurwa, bahita baharura, bagacukura imyobo yo guteramo indi myaka.
Ati: “Turaharura tukongera tugacukura imyobo yo guteramo izindi mbuto, noneho na bya byatsi bigasasira izo mbuto.”
Aba bahinzi bavuga ko ubu buryo bubafasha kuko imirima ntikirara, kuko nyuma yo gusarura igihingwa kimwe bahita bategura umurima bagateramo ikindi.

Uburyo bugamije kurinda ubutaka no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
Nyiragukura Clementine, ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Rutare, avuga ko ubu buryo bufite uruhare mu gusigasira ubutaka, kurwanya ibyonnyi ndetse no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Ati: “Gahunda yo kuraza ubutaka ntikibaho kuko turi benshi kandi dukeneye ibyo kurya. Iyo twahinze gutya, hari udusimba tuba mu butaka turwanya ibyonnyi ubu buryo rero butuma tutavamo, bityo ni yo mpamvu mvuga ko ubu buryo burwanya ibyonnyi.”
Avuga ko gukomeza guhinga mu buryo busigasira ubutaka ari ingenzi mu gihe hakenewe kongera umusaruro w’ibiribwa, ariko ubutaka na bwo bukabungabungwa.
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr. Uwamahoro Florence, na we asobanura ko ubu buhinzi bushingiye ku kurinda ubutaka gukomereka no gutwarwa n’amazi.
Ati: “Ubuhinzi busigasira ubutaka ntiduhinga turima, ahubwo turaharura kugira ngo tudakomeretsa ubutaka, hanyuma tugacukura imyobo yo gushyiramo imbuto. Ibyo rero bidufasha iyo imvura iguye cyangwa se haje izuba ryinshi, amazi aguma mu butaka. Ariko nko mu gihe cy’imvura nyinshi, bwa butaka ntibutwarwa n’amazi kuko tuba tutaburimye.”

Imashini na zo zahinduriwe uburyo bwo guhinga
Ubu buryo bwo guhinga busigasira ubutaka ntibukoreshwa gusa n’abahinzi bakoresha amasuka. Abasanzwe bahingisha imashini na bo batangiye gukoresha uburyo butuma imashini itarima ubutaka bwose.
Amasuka y’imashini yahinduwe ku buryo aho guhingira hasi cyane, imashini icukura imyobo ku ntera yagenwe igaterwamo imbuto, bityo ubutaka bukagumana umwimerere wabwo.
Ubu buhinzi busigasira ubutaka bukomeje kwifashishwa haba mu bishanga no ku misozi, mu gihe abahinzi bategura igihembwe cy’ihinga cya 2027A, aho inzego z’ubuhinzi ziteze ko ubu buryo buzagira uruhare mu kongera umusaruro no kubungabunga ubutaka.

Ibitekerezo