Bugesera: Umwana w’imyaka 16 yashakanye n’undi w’imyaka 14

Abana babiri bo mu Karere ka Bugesera barakundanye, bata ishuri bahitamo kubana nk’umugabo n’umugore nyuma yo kutumvira inama z’ababyeyi ba bo nk’uko BTN TV yabitangaje.

Aba bana uko ari babiri, umwe yitwa Sandrine w’imyaka 14, undi akitwa Theogene w’imyaka 16 bafashe umwanzuro wo kubana ndetse umukobwa avuga ko ibyo bakora byose nta gishobora kumutandukanya n’umukunzi we nk’uko yabitangarije umunyamakuru baganiriye.

Yagize ati: “…yajyaga aza kunsura buri munsi mu rugo bakamutuka, bakamubwira ngo: ‘Niba yarankunze azaze tubane’. Maze turabiganira arabyemera nanjye ndabyemera duhitamo kubana”.

Ku ruhande rw’ababyeyi ba Sandrine batuye mu Murenge wa Mayange w’Akarere ka Bugesera, mama we yatangaje uko urukundo rw’abo bana rwatangiye kuko ngo rumaze igihe kirenga imyaka ibiri ari na bwo batangiye gukora igikorwa cy’abakuru gusa kubana kwa bo babikoze mu kiruhuko kinini gisoza umwaka w’amashuri wa 2025-2026.

Yagize ati: “Bigaga ku kigo kimwe, nuko umukobwa aza gutwita ntabizi, aho mbimenyeye muri iyo minsi inda irikoroga ivamo, iviramo ku Bitaro by’ADEPR. Turataha, tumaze gutaha, nyuma nsanga yongeye kuryamana n’uwo muhungu, mbyereka abayobozi barimo Mudugudu na Mutekano, babajyana ku murenge bagezeyo babategeka gutandukana, umwe akaba ukwe undi ukwe”.

Aya makuru kandi yegarutsweho n’umuyobozi w’ikigo aba bana bombi bigagaho aho Sandrine yari agiye mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza naho Theogene akaba yari asibiye muri uwo mwaka bivuze ko bagombaga kwigana mu mwaka umwe. Ubuyobozi bw’ishuri kandi ngo bwari bwarayobewe irengero rya bo, bugasaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kubafasha kubashaka kugira ngo bagaruke ku masomo.

Ati: “Twategereje ko bagaruka kwiga kuko tumaze icyumweru dutangiye, ntabwo bari bwagaruke. Icyo twakoze ni ukumenya aho abo banyeshuri baherereye, Nk’uyu Theogene yari yakoze ikizamini cya leta umwaka ushize ntiyatsinda twari dutegereje ko agaruka gusibira. Sandrine na we yari yatsinze mu mwaka wa gatanu tumutegereje mu wa gatandatu, ariko buriya turakurikirana tuze kumenya impamvu bataza kwiga”.

Iki kibazo cyagarutsweho n’Umuyobozi w’Impuzamiryango y’Amashyirahamwe Aharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (CLADHO), MURWANASHYAKA Evariste, avuga ko habayeho uburangare, haba ku ruhande rw’ababyeyi ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’ubw’ishuri ariko yizeza ko bagiye kugikurikirana.

Yagize ati: “Mbere na mbere, biriya ntabwo byemewe ko abana babiri babana nk’umugore n’umugabo kuko imyaka yo gushaka turayizi ni 21. Harimo uburangare bw’ababyeyi kuko nta mubyeyi ugomba kuryama atazi aho umwana araye. Ikindi ni uko aho abo bana baba haba inzego z’ibanze, ntibabona abana babana mu rugo rumwe ngo ntibabikurikirane babatandukanye basubire iwa bo, ni ikibazo gikomeye cyane. Ikindi n’uko harimo uburangare bw’ishuri kuko buri munsi barahamagara bakamenya abasibye. Ntabwo umwana agomba gusiba iminsi ibiri cyangwa itatu batarakurikirana ngo bamenye impamvu yasibye n’aho aherereye. Ndoherezayo ikipe y’abo dukorana dufatanye n’inzego z’ibanze tubatandukanye kuko ntibyemewe”.

Abaturanyi b’abo bana bavuga ko ibyo byose bituruka ku kutumvira ababyeyi ba bo aka wa mugani baciye ngo: “Uwanze kumvira se na nyina yumvira ijeri”, ariko bagahamya ko hagomba kubaho ubufatanye bagasubizwa mu ishuri hatitawe ku ipfunwe bashobora kuba bafite.

Abaturage bagiye kwaka serivisi ku biro by’Umurenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera aho bariya bana batuye. Ifoto yakuwe kuri interineti ku rubuga rw’Igihe

Ibitekerezo