Gikondo: Umugore yafashe umugabo we asambanira mu modoka

Mu mujyi wa Kigali ho mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, haravugwa inkuru y’umugore waguye gitumo umugabo we ari gusambanira mu modoka n’umuturanyi wabo.

Ibi byabaye ahagana saa tanu n’igice z’ijoro ryo ku wa 10 Kamena 2026, mu muhanda ugana Cyumbati muri Rwampara mu Karere ka Nyarugenge.

Uyu mugore utatangajwe amazina kubera umutekano we yafatiye mu cyuho umugabo we ari gusamanira mu modoka yabo n’umugore w’abana batatu baturanye.

Abaturage babonye ibi biba bavuga ko uyu mugore yarakaye cyane agashaka kumena ibirahuri by’ iyo modoka ariko barahagoboka.

Bamwe mu baturage babwiye Ukwelitimes, ko uyu mugabo yari asanzwe acuditse n’uwo muturanyi wabo ku buryo ngo n’umugore we yajyaga abikeka ariko akirinda kubigaragaza.

Bavuga ko uwo mugabo yaje gusohokana n’uwo mugore baturanye mu ijoro maze inshuti z’umugore we zirababona zihita zihita zibimubwira, nawe ahita atangira gushakisha aho bagiye, nyuma baza kumurangira aho imodoka iparitse ahantu hasa nahijimye.

Ubwo uwo mugabo yabonaga abaturage bari kuganiriza uwo mugore kugira ngo atamena ibirahuri by’imodoka, yahise ayicana byihuse ahita agenda n’uwo mugore bari kumwe bamusiga aho.

Ibitekerezo