Gukurwamo impyiko…Ibiteye ubwoba ku bimukira 300 bajyaga UK

Iperereza rya BBC ryagaragaje ko abimukira barenga 300 bageragezaga kujya mu Bwongereza bashimuswe, bakorerwa iyicarubozo ndetse bagashyirwaho iterabwoba ryo kubakuramo ibice by’umubiri nk’impyiko mu gihe imiryango ya bo idatanze amafaranga.

Aba basore bose bakomoka mu Ntara ya Iraqi Kurdistan, bafatiwe muri Libya n’umutwe w’abitwaje intwaro wabasabaga amafaranga angana na 5,000$ (miliyoni 6.5 z’amafaranga y’u Rwanda) kuri buri muntu kugira ngo barekurwe.

Amakuru avuga ko iyo miryango itabashaga kwishyura vuba, abashimusi babakangishaga kubagirira nabi harimo no kubakuramo impyiko. Bamwe mu barekuwe bavuga ko babonye ibimenyetso by’uko hari n’abashobora kuba barakorewe ibikorwa byo kubagwa ku ngufu.

Abahoze ari imbohe bavuga ko babaga mu buzima bubi cyane, aho abantu bagera kuri 180 babaga bafungiye mu cyumba kimwe, nta mwuka uhagije kandi bakorerwa iyicarubozo rihoraho.

Nibura umuntu umwe yamaze gupfa, mu gihe hataramenyekana umubare w’abandi bashobora kuba bakiri mu maboko y’abo bashimusi.

Umucuruzi w’abantu, Noah Aaron, ubu ari kurangiriza igihano cy’imyaka 10 y’igifungo mu Bufaransa. (BBC)

Umutwe w’abitwaje intwaro washinjaga umucuruzi w’abimukira witwa Noah Aaron kutishyura amasezerano y’ubucuruzi bwa bo, ibintu byateye intambara y’inyungu hagati ya bo.

Ubwo iperereza rya BBC ryakorwaga, abandi bantu benshi bo mu gace ka Ranya batangiye gutanga ubuhamya bavuga ko abana ba bo banyuze muri ayo mahano, bamwe bakagaruka bafite ibikomere bikomeye by’iyicarubozo.

Nubwo hari bamwe bamaze kurekurwa, inzira y’abimukira binjira mu Burayi ikomeje, nubwo abayobozi bo mu karere ka Kurdistan bavuga ko ari ikibazo gikomeye gikomeje gutwara ubuzima bwa benshi.

Abantu barenga 100 bari barafashwe bunyago basubijwe mu Ntara ya Kurdistan muri Iraki nyuma yo kurekurwa mu kwezi kwa Mutarama. (Ifoto: BBC)

Ibitekerezo