Hategerejwe umwanzuro w’urukiko ku mudamu ushaka guhangana na Macron

Ubufaransa buri guhanga amaso Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris, rugiye gufata icyemezo gishobora guhindura amateka ya politiki y’icyo gihugu mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2027.

Kuri uyu wa Kabiri tatiki ya 7 Nyakanga 2026, urwo rukiko ruratangaza niba Marine Le Pen azakomeza kugira uburenganzira bwo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ku nshuro ya kane yikurikiranya cyangwa niba azakomeza kubuzwa n’igihano yahawe.

Iki cyemezo gifatwa nk’ikomeye cyane kuko Marine Le Pen amaze imyaka myinshi ari umwe mu banyapolitiki bafite ijambo rikomeye mu Bufaransa. Nyuma yo gutsindwa na Emmanuel Macron mu matora yo mu 2017 no mu 2022, yari yongeye kugaragara nk’ufite amahirwe menshi yo gutsinda amatora yo mu 2027 nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi butandukanye bw’ibitekerezo by’abaturage.

Gusa nubwo bimeze bityo, aya mahirwe ashobora kurangirira mu rukiko.

Marine Le Pen akurikiranywe mu rubanza rurebana n’ikoreshwa nabi ry’amafaranga y’Inteko Ishinga Amategeko y’Uburayi. Ubushinjacyaha bumushinja ko hagati ya 2004 na 2016, we n’abandi bayobozi b’ishyaka rya Rassemblement National (RN), ryahoze ryitwa Front National, bashyizeho uburyo bwo guhemba bamwe mu bakozi b’ishyaka hakoreshejwe amafaranga yagombaga kwishyura abafasha b’abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Uburayi. Iperereza rivuga ko abo bakozi bakoreraga ibikorwa by’ishyaka aho gukorera iyo nteko nk’uko byari biteganyijwe.

Mu rubanza rwa mbere rwaciwe muri Werurwe 2025, abantu 25 bahamwe n’ibyaha bitandukanye. Marine Le Pen yakatiwe imyaka ine y’igifungo, harimo ibiri azamara afungiye mu rugo akurikiranywe hifashishijwe igikoresho cy’ikoranabuhanga, acibwa amande y’amayero 100,000 (miliyoni zisaga 167 z’amafaranga y’u Rwanda), anakatirwa kutemererwa kwiyamamaza cyangwa gutorwa mu gihe cy’imyaka itanu. Icyo gihano cyo kutemererwa kwiyamamaza ni cyo cyahise gitangira kubahirizwa n’ubwo yakijuririye.

Mu bujurire, abanyamategeko be bavuga ko urubanza rwa mbere rwirengagije amategeko amwe n’amwe kandi ko nta bimenyetso bihagije bigaragaza ko habayeho gahunda ihuriweho yo kunyereza umutungo w’Inteko Ishinga Amategeko y’Uburayi. Marine Le Pen na we yakomeje guhakana ibyo aregwa, avuga ko yakoze ibyo yemerwaga ko biri mu mategeko kandi ko nta mugambi mubisha yari afite nk’uko ikinyamakuru Le Figaro kibitangaza.

Ku rundi ruhande, ubushinjacyaha busanga ibimenyetso bihagije byerekana ko habayeho uburyo bwateguwe bwo gukoresha nabi amafaranga ya rubanda, busaba ko ibihano yakatiwe byakomeza kubahirizwa.

Icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire kiratangazwa guhera saa saba n’igice z’amanywa ku Ngoro y’Ubutabera ya Paris. Niruramuka rwemeje igihano cyo kutemererwa kwiyamamaza imyaka itanu, Marine Le Pen ntazitabira amatora ya perezida yo mu 2027. Ibyo byasiga ishyaka rya RN rihise rihindura umukandida waryo, aho benshi bateganya ko ryahita rishyira imbere Jordan Bardella, Perezida waryo w’imyaka 30, umaze kwamamara cyane muri politiki y’u Bufaransa.

Abasesenguzi bavuga ko kuba Marine Le Pen atakwiyamamaza byahindura cyane ishusho y’amatora ateganyijwe mu 2027, kuko yari amaze igihe agaragara imbere y’abandi banyapolitiki mu bushakashatsi bwakorewe ku baturage. Hari n’abemeza ko Jordan Bardella ashobora gukomeza umurongo wa politiki wa RN, ariko ko kutagira uburambe bungana n’ubwa Marine Le Pen bishobora kugira ingaruka ku buryo ishyaka ryakwitwara muri ayo matora.

Ni urubanza rukurikiranwe n’Abafaransa benshi ndetse n’abanyapolitiki bo hirya no hino ku mugabane w’u Burayi, kuko icyemezo kizafatwa gishobora kugira ingaruka zikomeye ku hazaza h’ishyaka Rassemblement National no ku miterere ya politiki y’u Bufaransa mu myaka iri imbere.

Mu gihe Marine Le Pen yahanagurwaho ibyaha cyangwa igihano akagabanyirizwa, ashobora kongera gusubira mu irushanwa ry’amatora. Ariko niba urukiko rwemeje igihano yahawe, bizafungura igice gishya muri politiki y’Ubufaransa, aho Jordan Bardella ashobora kuba ari we uzayobora urugamba rwo guhatanira kuyobora igihugu mu matora ya perezida yo mu 2027.

Ifoto ya Perezida Macron yegeranyijwe n’iya Marine Le Pen (Kigali24)

Ibitekerezo