Zambia: Hichilema ahanganye na Mundubile mu matora akomeye

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Kanama 2026, abaturage ba Zambia, bitabiriye amatora rusange yo guhitamo Perezida wa Repubulika, abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abayobozi b’inzego z’ibanze. Aya matora afatwa nk’ikizamini gikomeye ku bukungu bw’igihugu no ku rwego demokarasi ya cyo igezeho.

Komisiyo y’Amatora ya Zambia yatangaje ko ibikorwa byo gutora byatangiye saa kumi n’ebyiri za mugitondo bikaza kurangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Abaturage bagera kuri miliyoni umunani, mu baturage b’igihugu barenga miliyoni 22, ni bo biyandikishije ku rutonde rw’abemerewe gutora. Ibyavuye mu matora biteganyijwe gutangazwa bitarenze ku wa Mbere y’icyumweru gitaha tariki ya 17 Kanama 2026.

Perezida Hakainde Hichilema, uri ku butegetsi kuva mu 2021, arashaka manda ya kabiri. Mu bakandida 14 bahatanira kuyobora igihugu, Brian Mundubile uyoboye ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ni we ufatwa nk’ushobora kumuhangara cyane. Iryo huriro rishyigikiwe n’abahoze ari abayoboke ba Edgar Lungu, wahoze ayobora Zambia akaza kwitaba Imana.

Hichilema ashyira imbere ibyo guverinoma ye yagezeho mu kuzahura ubukungu bwari bwarazahajwe n’umwenda. Ku butegetsi bwe, Zambia yashoboye kuvugurura uburyo bwo kwishyura imyenda ya yo yo hanze, kugabanya ifaranga no kongera ishoramari, cyane cyane mu bucukuzi bw’umuringa. Biteganyijwe ko ubukungu bw’iki gihugu buzazamuka ku kigero cya 4.3%, mu gihe izamuka ry’ibiciro ryagabanutse rikagera hafi kuri 6.5%.

Nubwo hari intambwe yatewe mu bukungu, abaturage benshi bavuga ko impinduka zitaragera ku mibereho ya bo ya buri munsi. Ubushomeri, ubukene, ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bikenerwa mu buzima ndetse n’ibibazo by’amashanyarazi biri mu bishobora kugira uruhare rukomeye ku mahitamo y’abatora. Mundubile na we asezeranya kugeza ku baturage inyungu nyinshi ziva mu bucukuzi bw’umuringa.

Aya matora kandi abaye mu gihe hari impungenge z’uko ubwisanzure bwa politiki bugenda bugabanuka. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinja inzego z’umutekano kubangamira ibikorwa bya bo no gufata bamwe mu bayoboke ba bo, mu gihe ubutegetsi buhakana ibyo birego.

Kugira ngo umukandida atsinde ku cyiciro cya mbere, agomba kubona amajwi arenga 50%. Mu gihe nta wuyabonye, abakandida babiri bazaba barushije abandi bazahatana mu cyiciro cya kabiri kigomba kuba mu gihe kitarenze iminsi 37.

Ifoto igaragaza umuturage wo muri Zambia ashyira urupapuro rw’itora mu gasanduku k’impapuro z’itora. Ifoto yakuwe kuri AFP binyuze kuri Getty Images ivugururwa hakoreshejwe ubwenge buhangano na Kigali24

Ibitekerezo