Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika yemeje umushinga ugamije kugabanya ububasha bwa Perezida Donald Trump bwo kongera gufata ibyemezo bya gisirikare byo kugaba ibitero kuri Iran.
Uyu mushinga watowe n’abadepite 215 bawushyigikiye, mu gihe 208 bawuteye utwatsi. Intsinzi ya wo yaturutse no ku kuba abadepite bane bo mu Ishyaka ry’Abarepubulikani bifatanyije n’Abademokarate bagaragaza ko badashyigikiye iyi ntambara yatangiye muri Gashyantare uyu mwaka.
Ni ku nshuro ya kane Inteko Ishinga Amategeko igerageje kugenzura no kugabanya ububasha bwa Trump mu gutangiza ibikorwa bya gisirikare, aho abayishyigikiye bavuga ko atigeze ahabwa uburenganzira n’Inteko ya Sena nk’uko biteganywa.
Icyakora, uyu mushinga uracyategereje kwemezwa na Sena, igenzurwa n’Abarepubulikani. Nubwo Sena yawushyigikira, ntibivuga ko wahita uhagarika ibikorwa bya gisirikare Amerika iri gukorera kuri Iran.
Trump na we ashobora kuwanga akoresheje ububasha bwa veto. Mu gihe byaba bigenze gutyo, byasaba amajwi angana na bibiri bya gatatu by’abagize Inteko Ishinga Amategeko na Sena kugira ngo icyo cyemezo cye giteshwe agaciro.
Muri Gicurasi, Sena yari yemeje undi mushinga usa n’uyu nyuma y’igeragezwa ryawubanjirije inshuro nyinshi ritagize icyo rigeraho, ariko kugeza ubu nturatora burundu mu nama rusange yayo.

Ibitekerezo