Ibiryo byo ku muhanda byanduye byica abantu ibihumbi 53 buri mwaka

Ibiryo bitujuje ubuziranenge (birimo umwanda cyangwa bagiteri) bitera impfu z’abarenga 53,000 buri mwaka muri Nigeria.Ku rwego rw’Isi imiryango y’ubuzima igaragaza ko ibiryo byanduye bihitana abantu basaga miliyoni 1.5.

Iyi ni Imibare iherutse gutangazwa na Minisiteri y’Ubuzima muri Nigeria mu nama yiga k’Ubuziranenge bw’Ibiribwa (World Food Safety Day) yerekanye ko abana bari munsi y’imyaka itanu ari bo bakunze kwibasirwa cyane n’izi ndwara zikomoka ku biryo bitunganyijwe nabi cyangwa ibyo ku muhanda.

Minisiteri y’Ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage muri Nigeria yatangaje ko abaturage barya ibiryo byo ku muhanda bandura impiswi na macinya ku buryo abasaga 53,000 bapfa buri mwaka bazize umwanda wo mu biryo baba baguze ku muhanda.

Ibitangazamakuru birimo nka The Guardian yanditse ko nibura miliyoni 50 barwara indwara zifitanye isano n’umwanda ku buryo buri mwaka ibitaro byakira ziriya miliyoni ari nabo bavamo abapfa.

Abacuruzi benshi ntamazi meza bafite yo gukaraba intoki ntibako isabune.
Impuguke zerekana ko koza ibikoresho n’amasahani mu mazi adasukuye bituma akenshi mikorobi ziguma kuri ibyo bikoresho.

Akenshi na kenshi ibiryo bibikwa ahanyura umukungugu, isazi, n’imbeba bituma byandura mu buryo bworoshye.

Ikindi gitera ibi bibibazo ni uguteka ibiryo ntibihishye neza cyangwa kubigumisha mu bushyuhe buri hagati (buteza kororoka kwa bagiteri).

Ibitekerezo