Ku wa 18 Kamena 2026, Barack Obama aherekejwe n’umuryango we ndetse na bamwe mubayoboye Amerika yafunguye ku mugaragaro inzu ndangamurage n’ikigo cy’umuco “Obama Presidential Centre”iherereye mu Mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki cyanya cyuzuye gitwaye akayabo ka miliyoni 850 z’amadorari, giherereye muri parike ya ‘Jackson Park’ gikubiyemo inzu ndangamurage, aho guhererwa ubumenyi n’aho kwidagadurira.
Cyari kimaze imyaka irenga icumi cyubakwa.Kigamije gufasha abantu mu ngeri zitandukanye ndetse no guhamya ibigwi bya Obama wabaye perezida wa 44 w’iki gihugu. Yakiyoboye muri manda ebyiri kuva mu 2009 kugeza mu 2017.
Uyu mujyi wa Chicago, Illinois ni naho umuryango wa Obama watangiriye urugendo rwa politiki.
Obama Presidential Center ni ikigo cy’amateka, umuco, n’uburezi cyashyizweho mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro manda ya Barack Obama, Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba n’umwirabura wa mbere wayoboye icyo gihugu.
Iki kigo cyafunguwe ku mugaragaro ku ya 18 Kamena 2026.Igishushanyombonera cyayo cyashushanyijwe n’abubatsi b’abahanga Tod Williams na Billie Tsien.
Kubaka iki kigo byatwaye akayabo ka miliyoni 850 z’amadolari ya Amerika ($850M) yatanzwe n’abagiraneza binyuze muryango wa Obama Foundation.
Kirimo umunara w’amagororwa 8 urimo amateka yose y’ubuzima bwa Obama, amashusho n’inyandiko, imidari, n’imyenda ya Michelle Obama.
Habonekamo kandi icyumba gisa neza n’ibiro bya Perezida wa Amerika by white House (Oval Office).
Isomero rya kijyambere ririmo n’icyumba kirimo ibitabo byose Perezida Obama akunda.
Harimo Ikibuga gisakaye cy’umupira w’amaguru n’ibibuga bya Basketball biri ku bipimo n’ingano y’ibibuga bya NBA kubera urukundo Obama akunda uyu mukino.
Biteganyijwe ko iki kigo kizajya cyakira abashyitsi bari hagati ya 600,000 na 700,000 buri mwaka.
Kwinjira mu kigo no mu busitani ni ubuntu, gusa kwinjira mu nzu y’amateka (Museum) bisaba kugura itike bise bise (timed-entry ticket) aho abakuze bishyura amadolari $30. Abatuye Chicago bafite umunsi wa kabiri (Tuesday) yo kwinjira ku buntu.









Ibitekerezo