Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizihije ku wa 4 Nyakanga 2026 isabukuru y’imyaka 250 ishize zibonye ubwigenge, mu birori bikomeye byaranzwe n’iraswa ry’ibishashi by’urumuri, indege za gisirikare ziguruka mu kirere, ibitaramo ndetse n’ubutumwa bwatanzwe na Perezida Donald Trump. Icyakora, ibyo birori byashegeshwe n’ibihe bibi by’ikirere, ubushyuhe bukabije ndetse n’impaka za politiki zagaragaye hirya no hino.
Mu muhango mukuru wabereye kuri National Mall i Washington DC, Perezida Donald Trump yabwiye imbaga y’abaturage ko “Inzozi z’Abanyamerika zongeye kugaruka”, avuga ko igihugu kiri gutangira ibihe bishya by’iterambere n’imbaraga.
Yashimangiye ko Amerika izakomeza kuba igihugu gikomeye ku isi, ati: “Turaharanira ubwigenge, kandi ntituzigera tureka igihugu cyacu gisubira inyuma. Tuzahora turi igihugu cyiza kurusha ibindi.” Yanavuze ko ejo hazaza h’Amerika “handitswe n’Imana”, agaragaza icyizere cy’uko igihugu kiri kwinjira mu cyo yise “igihe cya zahabu.”
Imvura n’inkuba byabanje guhagarika ibirori
Mbere y’uko Trump ageza ijambo ku bitabiriye ibirori, inkuba n’imvura byatumye abantu bari bateraniye kuri National Mall basabwa guhungira mu nyubako ziri hafi kugira ngo birinde ibyago.
Ibirori byongeye gukomeza nyuma y’uko ikirere gitangiye kumera neza. Habaye igitaramo cyaririmbyemo abahanzi batandukanye, hakurikiraho indege za gisirikare ziguruka mu kirere zirimo n’indege nshya Perezida w’Amerika akoresha (Air Force One), mbere y’uko haraswa urufaya rw’ibishashi by’urumuri byamuritse ikirere cya Washington kugeza mu gicuku.
Abantu baturutse mu ntara zitandukanye z’Amerika bari bitabiriye ibyo birori. Tammy Wapshott, wari waturutse muri South Carolina, yavuze ko yari amaze amezi ategura uru rugendo kugira ngo azizihize imyaka 250 y’igihugu cye, avuga ko Amerika ari “igihugu cyiza kurusha ibindi aho buri wese afite ubwisanzure.”
Trump yongeye gushinjwa kuvanga ibirori na politiki
Nubwo ibirori byari bigamije kwibuka ubwigenge bw’Amerika, abatavuga rumwe na Trump bongeye kumushinja kubikoresha mu nyungu za politiki.
Mu ijambo rye, Trump yavuze ku ngingo zirimo kurwanya ubukomunisiti, uburenganzira bwo gutunga intwaro ndetse no gushyigikira gahunda ye ya Save America, ibintu bamwe babonye ko bidakwiye kuvugirwa mu muhango wo kwizihiza amateka y’igihugu.
Hari kandi abagaragaje impungenge zatewe n’uko Trump yashyizeho komite yigenga yitwa Freedom 250, ikora ibikorwa byayo bitandukanye na komisiyo America 250 yashyizweho na Kongere y’Amerika kugira ngo itegure ibi birori ku rwego rw’igihugu.

Abahanzi bakomeye n’imihango yo guha ubwenegihugu abanyamahanga
Mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru, hirya no hino muri Amerika habereye ibitaramo byitabiriwe n’abahanzi bakomeye barimo Ne-Yo, Mary J. Blige, Christina Aguilera, Will Smith, Chaka Khan n’itsinda The Smashing Pumpkins.
Mu mujyi wa Philadelphia, aho Itangazo ry’Ubwigenge ryashyiriweho umukono mu 1776, abayobozi b’Amerika bahuriye mu muhango wo kwibuka amateka y’igihugu.
Abateguye ibirori banashyinguye agasanduku kabikwamo amateka (time capsule) kazafungurwa nyuma y’imyaka 200, karimo kopi y’Itegeko Nshinga ry’Amerika, icupa rya Coca-Cola n’ibindi bimenyetso bihagarariye leta zose zigize Amerika.
I Mount Vernon muri Virginia, abantu 150 baturutse mu bihugu 50 bahawe ubwenegihugu bw’Amerika mu muhango udasanzwe, mu gihe i New York habaye amarushanwa azwi yo kurya Hot Dog, aho Joey Chestnut yongeye kwegukana igikombe cye cya 18 amaze kurya Hot Dog 66 mu minota 10.
Itsinda ry’abakunda ivanguramoko ryigaragaje
Muri Washington, abantu bagera kuri 400 bo mu mutwe w’abakunda ivanguramoko ry’abazungu uzwi nka Patriot Front bagaragaye bagenda mu mihanda bambaye imyenda isa kandi bitwaje amabendera y’Amerika. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yaberekanye bagenda hafi y’Ingoro ya Capitol n’aho gari ya moshi zihagarara muri Washington.
Iryo tsinda risanzwe rishyirwa mu mitwe y’abahezanguni ushinjwa gukwirakwiza ingengabitekerezo y’ivanguramoko.
Ubushyuhe bukabije n’ibura ry’amashanyarazi
Mu bice byinshi byo ku nkombe z’iburasirazuba bw’Amerika, ubushyuhe bwageze kuri dogere 41, bituma ibikorwa byinshi byo kwizihiza ubwigenge bihagarikwa cyangwa bigasubikwa.
Muri leta zirimo New Jersey, Pennsylvania, Maryland na Colorado hari ibirori byahagaritswe kubera ubushyuhe bukabije n’inkubi z’umuyaga.
Ibihe bibi by’ikirere byanasize abaturage barenga 750,000 mu ntara zirimo Wisconsin, Michigan, Illinois, Ohio, Pennsylvania, New York na New Jersey badafite amashanyarazi.
Ikigo DTE Energy cyatangaje ko muri Michigan honyine ingo zirenga 350,000 zabuze umuriro nyuma y’umuyaga ukaze warengeje unuvuduko wa kilometero 97 ku isaha.
Abahoze bayobora Amerika basabye ubumwe
Abahoze ari ba Perezida bane b’Amerika bakiriho na bo batanze ubutumwa bwo kwizihiza iyi sabukuru.
Joe Biden yavuze ko nubwo imyaka 250 ishize Amerika yatangaje ko abantu bose baremwe bangana, urugendo rwo kugera ku buringanire busesuye rugikomeje.
Barack Obama we yibukije ko buri gisekuru gifite inshingano zo gukomeza kubaka igihugu no gukosora ibitagenda neza.
George W. Bush yasabye Abanyamerika kuba abaturage bafite uruhare mu kubaka igihugu aho kuba abarebera gusa.
Bill Clinton we yavuze ko iyi sabukuru ibaye mu gihe Amerika ikomeje gucikamo ibice bya politiki, ikaba ihanganye n’ibibazo birebana n’ejo hazaza h’ubutegetsi bwa demokarasi n’uruhare rwa yo ku rwego mpuzamahanga.
Isabukuru y’amateka ariko ikomeje kubyutsa impaka
Isabukuru y’imyaka 250 y’Amerika yabaye umwanya wo kwishimira amateka y’ubwigenge n’iterambere igihugu kimaze kugeraho. Ariko kandi yongeye kwerekana ibibazo bikomeje kugihangayikisha birimo amacakubiri ya politiki, ibikorwa by’imitwe y’abahezanguni, ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’impaka ku cyerekezo igihugu kizafata mu myaka iri imbere.
Nubwo abaturage babarirwa muri za miliyoni bitabiriye ibirori hirya no hino muri Amerika, ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi butandukanye bwerekanye ko urugendo rwo kubaka Amerika ihamye, ihuje abaturage bayo kandi yubakiye ku mahame ya demokarasi rugikomeje.

Ibitekerezo