Ibyibanze wamenya ku ndege nshya ya Air Force One Donald Trump yatashye

Donald Trump, yatashye ku mugaragaro indege nshya itwara Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika izwi nka Air Force One.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 747 izaba itandukanye na Air Force One isanzwe haba mu mabara yayo y’inyuma, ibikoresho birimo imbere ndetse no mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Iyi ndege ifite umwihariko n’impinduka zikomeye ugereranyije n’izari zisanzwe zikoreshwa.

Nyuma y’imyaka irenga 60 Air Force One ikoresha amabara y’ubururu n’umweru kuva ku bwa John F. Kennedy, iyi nshya yo yahinduriwe amabara isigwa amarangi arimo izahabu, umutuku, n’ubururu bwa ‘navy blue’ nk’uko Donald Trump yabyifuje.

Ivugururwa ry’iyi ndege ryaranzwe no gushyiramo ibikoresho byo mu rwego rwo hejuru imbere ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho ryizewe mu mutekano no mu itumanaho rya Perezida wa Amerika.

Amakuru avuga ko Donald Trump ashobora gukora urugendo rwa mbere muri iyi ndege mu kwezi kwa Nyakanga, ubwo azaba agiye mu birori byo kwizihiza imyaka 250 Amerika imaze ibonye ubwigenge bizabera i Mount Rushmore muri South Dakota.

Ifite umwihariko ukomeye kuko yakozwe mu buryo bwayigira “Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bigendanwa mu kirere” (Flying White House).

Yatwaye amavugurura afite agaciro k’asaga miliyari 1$ nyuma y’uko iguzwe ndetse no guhabwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’impano.

Irimo ibiro by’akazi bya Perezida, ibyumba by’inama binini bafatiramo ibyemezo bikomeye, n’utubari dufite intebe z’uruhu zigezweho.

Irimo ibikoni bibiri bishobora gutegura ifunguro ry’abantu 100 icyarimwe, n’imyanya y’icyubahiro (Business Class) igenewe abanyamakuru, abajyanama, n’abarinzi ba Perezida.

Iyi ndege ntiyakozwe nk’indege isanzwe y’abanyacyubahiro, ahubwo n’ikigo cya gisirikare gishobora kuyobora intambara kiri mu kirere.

Ifite icyumba cy’ubuvuzi n’abaganga (Medical Suite) kirimo n’ameza yo kubagiraho umurwayi igihe icyo aricyo cyose.

Irimo amaterefone asaga 85, amaradiyo ya gisirikare, n’urusobe rw’imashini mudasobwa zifasha Perezida kuvugana n’abayobozi b’ingabo mu buryo bwakorewe umutekano ucunzwe cyane (Secure and encrypted lines).

Imirimo yayo ya gisirikare n’iy’umutekano irahambaye ishyirwaho ibikoresho birwanya misile (missile protection), ibiziba imirasire n’amashanyarazi (electromagnetic pulse hardening), n’uburyo bwo kuyobya radari z’abanyamahanga.

Ifite injini nshya za General Electric GEnx zizigama igitoro kandi zidasakuza cyane ugereranyije n’izisanzwe.

Ishobora kuguruka ku muvuduko w’ibirometero hafi 965 ku isaha (600 mph) kandi ikazenguruka ibice byinshi by’isi (urugero nko kuva Washington DC ujya Hong Kong) idahagaze ku isi gufata igitoro.

Ibitekerezo