Trump yahinduye indege rwihishwa kubera ubwoba bw’igitero cya Iran

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yemeje ko ubwo yavaga mu nama y’Umuryango wo gutabarana wa NATO/OTAN yabereye muri Turukiya mu kwezi gushize, yahinduye indege rwihishwa nyuma y’amakuru yavugaga ko hashoboraga kugabwa igitero ku ndege yari kumutwara.

Trump yabwiye abanyamakuru ko icyo cyemezo cyafashwe n’Urwego rushinzwe umutekano wa Perezida w’Amerika, Secret Service, rufatanyije n’igisirikare.

Yagize ati: “Secret Service n’igisirikare ni byo ngenderaho. Bambwiye ko ngomba kugenda mu yindi ndege, kandi mba ngomba gukora ibyo bambwiye.”

Amakuru yatangajwe mbere yavugaga ko ku wa 8 Nyakanga, Trump yabanje kugaragara yurira indege isanzwe itwara Perezida w’Amerika, Air Force One, imbere ya camera za televiziyo. Nyuma ariko, yasohowe muri iyo ndege mu ibanga, hifashishijwe imodoka ikoreshwa mu kugeza amafunguro mu ndege, ajyanwa mu yindi y’igisirikare.

Abayobozi babwiye CBS News ko inzego z’ubutasi z’Amerika zari zabonye amakuru yizewe avuga ko Iran yashoboraga kurasa misile ku ndege yari itwaye Trump. Ikinyamakuru The New York Times na cyo cyatangaje ko hari amakuru yavugaga ko hafi y’ahaberaga inama ya NATO hari umuntu wari wabonanywe intwaro ishobora kurasa misile itwawe ku rutugu.

Trump yavuze ko Iran yamufataga nk’umuntu wa mbere ishobora kwibasira muri icyo gihe. Ubwo yari mu rugendo yerekeza mu birori byo muri Leta ya Ohio, yavuze ko atigeze abaza byinshi ku by’icyo kibazo kuko ngo akunze kwakira amakuru menshi y’ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Yagize ati: “Ndakeka ko hari ikibazo cy’umutekano cyari gihari. Sinigeze mbaza byinshi kuri cyo kuko mpora mbwirwa ko hari abashaka kungirira nabi. Hari byinshi mutazi.”

Icyakora, uburyo Trump yavanywe muri Air Force One bwateje impaka, cyane cyane ku mutekano w’abanyamakuru, abakozi ba White House n’abagize Guverinoma basigaye mu ndege yakoreshwaga nk’urugendo. Trump we yavuze ko indege nto y’igisirikare yimuriwemo ari yo yashoboraga kuba iri mu kaga gakomeye kurushaho.

Iki gikorwa cyabaye umunsi umwe nyuma y’uko Amerika yongeye kugaba ibitero bya gisirikare kuri Iran, nyuma y’isenyuka ry’ibiganiro hagati ya Washington na Tehran byari bigamije guhagarika intambara.

Trump yari yageze muri Turukiya ari mu ndege nshya yo mu bwoko bwa Boeing 747-8 yatanzwe na Qatar, ariko aza gutangaza ko yari kuva muri icyo gihugu akoresheje Air Force One ya kera, avuga ko yashakaga kongera kuyigendamo yibuka ibihe byashize.

Amashusho yafashwe ku kibuga cy’indege cy’Ankara ku wa 8 Nyakanga yagaragaje Trump yurira Air Force One. Ikinyamakuru The Washington Post cyatangaje ko nyuma yo kwinjira, yasohokeye ku rundi ruhande rw’indege atabonwa, akoresheje imodoka itwara amafunguro yari yazamuwe ikagera ku muryango w’indege.

Yahise ajyanwa mu ibanga mu ndege nto y’igisirikare yo mu bwoko bwa C-32A, yahinduwe ikomotse kuri Boeing 757 kandi ikunze gukoreshwa na Visi Perezida w’Amerika. Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, yinjiye muri iyo ndege anyuze ku ngazi zo hanze, mu rwego rwo gutuma urugendo rugaragara nk’aho ari urusanzwe.

Hagati aho, abanyamakuru n’abakozi bamwe ba White House binjiye muri Air Force One batazi ko Perezida atakiri mo. Basabwe gufunga utwenda two ku madirishya y’indege, ibintu byabateye amakenga.

Umwe mu bari bashinzwe gutegura amakuru y’abanyamakuru yavuze ko bitari bisanzwe gusabwa kutareba hanze. Ufotora umwe wagerageje gufungura akenda ko ku idirishya yahise asabwa kongera kugafunga. Ibyo byagaragajwe muri raporo y’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bakorera muri White House.

Abanyamakuru kandi bavuze ko babonye imodoka ebyiri zitanga amafunguro, imwe iri imbere y’indege indi iri inyuma. Imodoka yari ibatwaye na yo ngo yari yashyizwe inyuma cyane mu modoka zari ziherekeje Perezida, ku buryo batashoboraga kubona neza Trump yurira indege.

Mu rwego rwo gukomeza kuyobya abashoboraga kugaba igitero, indege C-32A yari itwaye Trump yakoresheje izina ry’itumanaho rya “Reach 18”, mu gihe Air Force One yari itwaye abanyamakuru yakomeje gukoresha izina rya “AF1”, nk’aho Perezida yari akiyirimo.

The New York Times yatangaje ko bamwe mu bagize Guverinoma ya Trump basigaye muri Air Force One. Barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Marco Rubio na Minisitiri w’Imari Scott Bessent.

Trump yabanje kujyanwa mu Bwongereza, aho yavuye yerekeza muri Amerika. Nyuma yongeye kugaragara asohoka muri Air Force One ya kera ubwo yari igeze ku kigo cy’ingabo za RAF Mildenhall. Ntiharamenyekana neza uburyo yavuye muri C-32A akongera kwinjira muri iyo ndege.

Nyuma ya ho, Perezida Trump yakomeje urugendo asubira i Washington akoresheje Boeing 747-8 nshya yatanzwe na Qatar. Muri urwo rugendo yabwiye abanyamakuru ko Iran yakomeje gushyira ubuzima bwe mu kaga, ariko ntiyababwira ko yari yabanje guhindura indege.

Abajijwe impamvu abanyamakuru bari basabwe gufunga utwenda two ku madirishya ubwo bavaga muri Turukiya, Trump yavuze ko bashoboraga kuba bari mu rugendo rurimo ibyago kubera abantu Amerika ihanganye na bo. Yongeyeho ko ubuzima bwe buhora bwugarijwe kandi ko ari uwa mbere ku rutonde rw’abantu Iran ishaka kwibasira.

José Zamora, Umuyobozi w’Akarere k’Amerika mu Muryango urengera Abanyamakuru, CPJ, yavuze ko ubutegetsi bwa Trump bufite inshingano zo kurinda abanyamakuru bakurikirana ibikorwa bya Perezida, bukirinda kubashyira mu kaga bitari ngombwa.

Yasabye ko igihe hari amakuru yizewe y’igitero gishobora kuba, abanyamakuru bagomba kuyamenyeshwa kugira ngo na bo babashe gufata ibyemezo bibafasha kwirindira umutekano.

Trump yahinduye indege kubera ubwoba bw’igitero cya Iran ubwo yari avuye mu nama ya OTAN yabereye muri Turukiya. (Ifoto: Reuters)

Ibitekerezo