Iby’ingenzi ku masezerano y’Amerika na Iran

Amasezerano y’ibanze agamije guhagarika intambara hagati y’Amerika na Iran yamaze kugerwaho, mu gihe ibiganiro byari bimaze igihe bikomeje hagati y’impande zombi.

Dore iby’ingenzi byaranze iyi dosiye mu masaha ya vuba:

Mugitondo cyo ku Cyumweru, Israel yagabye ibitero mu gace kari mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Liban, Beirut, ivuga ko byari igisubizo ku bitero yari yagabweho n’umutwe wa Hezbollah uwo munsi.

Perezida w’Amerika, Donald Trump yahise avuga ko icyo gitero cya Israel kuri Beirut “kitari gikwiye kuba”, anasaba impande zose kwirinda gukomeza imirwano kuko Amerika na Iran zari “hafi cyane yo kugera ku masezerano”.

Mu ntangiriro, ibyo bitero byari byateye impungenge ko bishobora kudindiza cyangwa guhungabanya ibiganiro by’amahoro byari biri gukorwa hagati ya Washington na Tehran.

Icyakora, nyuma y’amasaha make gusa, hatangajwe ko impande zombi zamaze kugera ku masezerano y’ibanze. Pakistan, yari isanzwe ihuza impande zombi muri ibyo biganiro, ni yo yabanje gutangaza ayo makuru.

Nyuma yaho, Donald Trump yemeje ko ayo masezerano yabonetse, mu gihe ubuyobozi bwa Iran na bwo bwayemeje, buvuga ko azashyirwaho umukono ku wa Gatanu mu Busuwisi.

Abayobozi b’ibihugu by’Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage n’Ubutaliyani bakiriye neza itangazwa ry’ayo masezerano, bavuga ko ari intambwe ikomeye iganisha ku mahoro mu karere.

Nubwo ibikubiye muri ayo masezerano bitaratangazwa ku mugaragaro, ibitangazamakuru bya Leta ya Iran byavuze ko harimo gukurirwaho bimwe mu bihano Amerika yari yarafatiye Iran, ukwiyemeza kwa Iran kutazateza imbere intwaro za nikleyeri, ndetse no gushyiraho agahenge mu bice byose birimo imirwano, harimo na Liban.

Visi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yavuze ko ibiganiro bigamije kugera ku masezerano ya nyuma bizakomeza mu gihe cy’iminsi 60 iri imbere.

Amasezerano y’Amahoro hagati y’Amerika na Iran: Ni Ibiki bikubiye mu masezerano y’ingingo 14 ateganyijwe gusinywa ku wa 19 Kamena? | Ifoto yakozwe n’ikoranabuhanga rya AI

Ibitekerezo