Ibyishimo ni byose ku bakoresha umuhanda Muhanga-Karongi.

Imirimo yo kuvugurura no kwagura umuhanda wa Muhanga–Karongi irimo kugana ku musozo, aho igice cya Nyange–Muhanga gifite ibilometero 24 cyari kigeze kuri 91.5% mu mpera za Gicurasi 2026 Abawukoresha bavuga ko kuvugururwa kwawo byabafashije cyane, kuko mbere wari warangiritse ku buryo ingendo zitoroheraga.

Uyu muhanda ni umwe mu mihanda y’ingenzi ihuza Intara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, ukaba unyurwamo n’abantu ndetse n’ibinyabiziga bitandukanye bigana mu bice bya Muhanga, Karongi ndetse na Kigali.

Bamwe mu bawukoresha bavuga ko mbere y’uko uvugururwa wari warangiritse cyane. Hari ibice byawo byari byaracitsemo ibimogo, mu gihe n’ibimenyetso by’umutekano wo mu muhanda, birimo aho abanyamaguru bagenewe kwambukira byari byarasibamye ahandi bikaba bitakigaragara neza.

Ibi byatumaga ingendo zitoroha ndetse byanatezaga impungenge ku mutekano w’abawukoresha.

ifoto igaragaza uko umuhanda umeze kuva ku isoko rya nyabisindu imuhanga ugana karongi, ifoto: kigali24

Nyuma y’imirimo yo kuwuvugurura no kuwagura, abawukoresha bavuga ko hari impinduka zigaragara, zabaye ku buryo imodoka zigenda, k’umutekano w’abagenzi ndetse n’abanyamaguru.

Tuyishime Rodrigue, umwe mu bakoresha uyu muhanda, avuga ko mbere y’imirimo yo kuwuvugurura hari ibibazo byinshi byatumaga kuwukoresha bitoroha.

Ati: “Mbere uyu muhanda wari mubi cyane, warangiritse ku buryo wasangaga hari ibice byacitsemo ibinogo. Ndetse n’ibimenyetso bimwe na bimwe nk’aho abanyamaguru bambukira byabaga byarasibamye. Ariko nyuma y’uko uvuguruwe, ubu biri korohera buri wese kuwukoresha.”

Avuga ko kuba umuhanda warongerewe ubushobozi kandi ukaba umeze neza bituma abawukoresha bagenda bafite icyizere kurushaho.

Ibi ni bimwe mubyo ahuriraho na mugenzi we IYAMUREMYE Steven nawe uvuga ko isanwa ry’uyu muhanda ryatumye imikorere y’abatwara ibinyabiziga irushaho kugenda neza.

Ati: “ati nkange utwara moto isanwa ry’uyu muhanda nararyishimiye cyane kubera ko ubu ntwara umugenzi neza ntakibazo ariko mbere wasangaga bamwe bagendera mu Mukono utari uwabo kubera guhunga ibinogo bikaba byatuma habaho impanuka.”

Ku bijyanye n’imirimo yo kuvugurura uyu muhanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, cyatangaje ko igice cya Nyange–Muhanga gifite kilometero 24 cyari kigeze kuri 91.5% mu mpera za Gicurasi 2026.

iyi foto yerekana aho isanwa rigeze mu muhanda werekeza mu muyi i Muhanga, ifoto:kigali24

Icyakora kugeza ubu RTDA ntarongera gutangaza aho uyu mushinga ugeze ushyirwa mu bikorwa.

Uyu mushinga ugamije kunoza imiterere y’umuhanda, korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, kongera umutekano w’abawukoresha ndetse no gushimangira gahunda ya gerayo amahoro.

Kwagura no kuvugurura uyu muhanda kandi byitezweho kurushaho guteza imbere ubuhahirane hagati ya Muhanga, Karongi n’utundi turere duhuzwa n’uyu muhanda.

Umuhanda ufite uruhare mu bucuruzi

Abawukoresha bavuga ko kuba uyu muhanda urikuvugururwa bitabafasha mu ngendo gusa, ahubwo binagira uruhare mu bikorwa by’ubucuruzi.

Abatanga serivise zo gutwara abantu, ibintu ndetse n’abaturage bakoresha uyu muhanda mu ngendo zabo za buri munsi, bavuga ko ubafasha kugera aho bajya mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Uretse koroshya ingendo, uyu muhanda unitezweho gukomeza kuzamura ubuhahirane hagati y’Intara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, ndetse no korohereza abagana mu mujyi wa Kigali.

Mu gihe igice cya Nyange–Muhanga cyari kimaze kugera kuri 91.5% mu mpera za Gicurasi, abawukoresha bakomeje gutegereza ko imirimo yose irangira.

Kuri Tuyishime Rodrigue n’abandi bawukoresha, impinduka zimaze kugaragara ni intambwe ikomeye cyane ko umuhanda bari basanzwe bakoresha warangiritse cyane, ubu usigaye ubafasha gukora ingendo mu buryo bworoshye kandi butekanye kurushaho.

Aho imirimo y’isanwa igeze hafi y’ibiro by’akarere ka muhanga, ifoto:kigali24

Ibitekerezo