Mu Ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ibikorwa byo gutwara abagenzi n’ibicuruzwa hagati y’imijyi ya Bunia, Mongbwalu na Aru byahagaritswe mu gihe kirenga icyumweru, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola gikomeje guhitana abantu.
Iki cyemezo cyafashwe n’abakora ubwikorezi nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe n’imiryango iharanira inyungu z’abaturage, yasabye ko ingendo zihagarikwa by’agateganyo kugira ngo abantu bagabanye guhura no kwimuka hagati y’uturere twibasiwe n’iki cyorezo.
Amakuru atangwa n’inzego z’ubuzima agaragaza ko muri Teritwari ya Aru hamaze kwemezwa abantu barindwi banduye Ebola. Muri bo, bane bagaragaye mu mujyi wa Aru, umwe akaba yaritabye Imana. Abandi batatu babonetse mu gace ka Aungba, bose bakaba barishwe n’iki cyorezo.
Kubera ko Bunia na Mongbwalu biri mu bice byibasiwe cyane na Ebola kandi bikaba bifitanye urujya n’uruza rwinshi n’Aru, abaturage n’abayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta bagaragaje ko guhagarika izi ngendo bishobora kugabanya umuvuduko w’ikwirakwira ry’iyi virusi yica.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyo cyemezo, abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi n’imodoka zitwara abantu basabwe guhagarika ingendo kuri iyo mihanda kugeza igihe ubwandu buzaba bugenzurwa.
Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Intara ya Ituri, Antoine Mopepe, yashimye iki gikorwa, avuga ko ari urugero rwiza n’ubwo rwagombye kuba rwarafashwe n’inzego za Leta. Yasabye ko n’utundi turere tw’iyo ntara tutarakurikiza ingamba zo kurwanya Ebola twazigana, kugira ngo abaturage bafatanye guhangana n’iki cyorezo.
Yagize ati: “Byari bikwiye ko iki cyemezo gifatwa n’abayobozi ba politiki n’ubutegetsi. Ariko n’ubwo bimeze bityo, n’utundi turere dukwiye gukurikiza uru rugero kugira ngo dufatanye kurwanya Ebola.”
Si ingendo zo ku butaka gusa zahagaritswe. Ubuyobozi bwafashe n’icyemezo cyo guhagarika ingendo z’indege z’ubucuruzi hagati ya Bunia na Aru, mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kugeza Ebola mu tundi turere.
Ebola ni indwara yandura cyane binyuze mu guhura n’amaraso cyangwa andi mavangingo yo mu mubiri w’umuntu wanduye cyangwa wapfuye azize iyo ndwara. Ibimenyetso byayo birimo kugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe, gucika intege bikabije, kuruka, impiswi ndetse no kuva amaraso mu bihe bikomeye.
Abashinzwe ubuzima bakomeje gusaba abaturage gukaraba intoki kenshi, kwihutira kujya kwa muganga igihe bagize ibimenyetso bikekwa, kwirinda guhura n’abarwayi badafite ibikoresho byabugenewe ndetse no gukurikiza amabwiriza yose atangwa n’inzego z’ubuzima.
Abasesenguzi bavuga ko guhagarika ingendo bishobora kugira ingaruka ku bucuruzi n’imibereho y’abaturage, ariko bakemeza ko ari igiciro gito ugereranyije n’akaga gashobora guterwa no gukwirakwira kwa Ebola mu bice byinshi by’igihugu. Mu gihe icyorezo kigikomeje gukurikiranwa, ubuyobozi burasaba abaturage gukomeza kuba maso no gufatanya mu bikorwa byose bigamije kugihashya.

Ifoto: Radio Okapi / José des Chartes Menga
Ibitekerezo