Tanzania: Abanyamahanga badafite ibyangombwa birukanywe

Guverineri w’Intara ya Kigoma iri mu burengerazuba bwa Tanzania, Simon Sirro, yategetse abaturage bose bo muri iyo ntara bacumbikiye cyangwa bakoresha abanyamahanga badafite ibyangombwa byemewe n’amategeko ko bagomba kuba babasubije mu bihugu bya bo bitarenze icyumweru kimwe.

Nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Tanzania, Sirro yabivuze ku wa Gatatu w’ejo hashize mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, aho yavuze ko abaturage bo mu bihugu bituranye na Tanzania baza muri icyo gihugu bakurikiye amahirwe ahari.

Yagize ati: “Abavandimwe bacu baturuka mu bihugu duturanye, ntashaka kuvuga amazina ya byo, baza mu gihugu cyacu kubera ko hari byinshi bibakurura. Bakora mu mirima kandi bahembwa neza, babona serivisi nziza n’ibindi”.

Yongeyeho ko abo banyamahanga bashobora guteza ibibazo by’umutekano. Nubwo yavuze ibyo, nta makuru azwi mu myaka ya vuba agaragaza ko abanyamahanga baba barahungabanyije umutekano wa Tanzania.

Intara ya Kigoma ni imwe mu zakiriye inkambi nyinshi z’impunzi zaturutse mu bihugu bituranye na Tanzania. Ni na yo ikunze kugaragaramo abimukira binjira muri icyo gihugu bashaka akazi.

Amakuru atandukanye agaragaza ko benshi muri abo bimukira bakomoka mu Burundi, igihugu gihana imbibi na Kigoma.

Kuva mu mwaka wa 2023, Tanzania yakomeje kwirukana Abarundi benshi, barimo n’urubyiruko, ivuga ko binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagamije gushaka akazi.

Nyuma y’ibibazo bya politiki byakurikiye icyemezo cya Perezida Pierre Nkurunziza cyo kwiyamamariza manda ya gatatu mu 2015, abaturage ibihumbi byinshi bahungiye muri Tanzania, nubwo nyuma hari benshi bagiye basubira mu Burundi.

Usibye imirimo y’ubuhinzi, Guverineri Sirro yavuze ko hari n’abanyamahanga bakora mu tubari no mu mahoteli.

Yagize ati: “Iyo mirimo n’Abanya-Tanzania barayikeneye”.

Sirro yavuze ko ubuyobozi budashobora kwemera ko abanyamahanga badafite ibyangombwa bakomeza gutembera muri iyo ntara nk’aho nta buyobozi buhari.

Yasabye abakoresha abo banyamahanga bose kubasubiza iwabo mu gihe kitarenze iminsi irindwi, anaburira ko uzirengagiza ayo mabwiriza azashyikirizwa ubutabera, kimwe n’umuntu wese uzaba yarabahaye icumbi.

Guverineri wa Kigoma, Simon Sirro, avuga ko inzego z’umutekano zigomba gukaza ingamba zo kurinda umutekano w’iyo ntara (ifoto mbarankuru yo mu bubiko bwa Mwananchi).

Ibitekerezo