Amafoto akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye agaragaza Kris Jenner, Umunyamerika w’icyamamare ufite imyaka 70, asa n’uri gusomana n’umusore bivugwa ko afite imyaka 20, yateje impaka mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza niba ari amafoto nyayo cyangwa yarakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (AI).
Aya mafoto yatangiye gukwirakwizwa cyane ku mbuga za Instagram na X ku wa 27 Ukwakira 2026, aherekejwe n’amakuru avuga ko Kris Jenner yaba yaratandukanye n’umukunzi we Corey Gamble, agatangira gukundana n’uwo musore arusha imyaka 50.
Mu mafoto yakwirakwijwe, Jenner agaragara yambaye imyenda yo kogana y’umukara, ahagaze iruhande rw’umusore wambaye ikabutura y’imirongo hejuru nta cyo yambaye. Hari ifoto bombi bagaragara bifotozanya, ndetse n’indi basa n’abari gusomana ku mucanga wo mu Mujyi wa Miami, muri Leta ya Florida, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahise batangira gukwirakwiza amakuru avuga ko uyu mugore w’icyamamare yaba yarabonye umukunzi mushya, nyuma yo gutandukana na Corey Gamble bari bamaze imyaka irenga 12 babana.
Icyakora, kugeza ubu nta bimenyetso byizewe byemeza ko ayo mafoto ari ay’ukuri, cyangwa ko umusore uyagaragaramo yaba ari umukunzi mushya w’uyu mugore.

Bamwe bakeka ko ayo mafoto yakozwe na AI
Nyuma y’uko aya mafoto akwirakwijwe, abantu batandukanye batangiye gushidikanya ku kuri kwayo, bamwe bavuga ko ashobora kuba yarahinduwe cyangwa yarakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano nk’uko urubuga indiatimes.com rwabitangaje.
Hari abavuze ko imbuga zimwe zikurikirana ubuzima bw’ibyamamare zisigaye zikwirakwiza amakuru y’ibihuha kugira ngo zigarurire abantu benshi.
Umwe mu batanze ibitekerezo yagize ati: “Ni amafoto yakozwe na AI, ntimuyizere.”
Undi we yagaragaje ko amakuru avuga ko Jenner yatandukanye na Corey Gamble adafite ishingiro, asaba abayakwirakwiza kubanza kugenzura ukuri kwayo.
Abandi bagarutse ku itandukaniro ry’imyaka 50 rivugwa hagati ya Jenner n’uwo musore, bibaza icyaba cyarahuje abantu bafite imyaka itandukanye cyane.
Nubwo hari abemeza ko aya mafoto yakozwe na AI, nta gihamya iragaragazwa yemeza ko ari amahimbano cyangwa ko yafashwe koko.
Umubano wa Kris Jenner na Corey Gamble ukomeje kuvugisha benshi
Aya makuru yongeye gutuma benshi bagaruka ku mubano wa Kris Jenner na Corey Gamble, batangiye gukundana mu 2014.
Ku wa 24 Nzeri 2026, ikinyamakuru People cyatangaje ko amakuru cyahawe n’umuntu wa hafi y’aba bombi yemezaga ko bagikundana kandi ko umubano wabo uhagaze neza nta gitotsi kiwurimo.
Ibyo byatangajwe nyuma y’uko ku wa 19 Nzeri 2026, Jenner na Gamble bagaragaye bari kumwe mu muhango wo gufungura inzu ndangamurage ya Lucas Museum of Narrative Art, mu Mujyi wa Los Angeles.
Amakuru yatangajwe icyo gihe yavugaga ko aba bombi bakomeje kubana neza, nubwo hari igihe buri wese agira gahunda ze bwite adahuriyeho n’undi.
Muri Mata 2026, Kris Jenner yari yaranahakanye amakuru yavugaga ko yatandukanye na Gamble, ubwo yari mu kiganiro cy’umukobwa we Khloé Kardashian.
Jenner, uzwi cyane kubera ikiganiro cy’uruhererekane cya televiziyo The Kardashians, yavuze ko ashyira imbere umuryango we, akazi ke ndetse n’abantu bafite agaciro mu buzima bwe.
Nubwo amafoto aherutse gukwirakwira yatumye benshi bakeka ko yaba yarabonye undi mukunzi, nta tangazo ryizewe rirashyirwa ahagaragara ryemeza ko yatandukanye na Gamble.
Kugeza ubu, Kris Jenner ntaremeza ko ari we ugaragara muri ayo mafoto cyangwa ngo agire icyo atangaza ku bivugwa ko yaba ari mu rukundo n’umusore arusha imyaka 50.
Ibi bituma amakuru akomeje gukwirakwizwa ku buzima bwe bw’urukundo afatwa nk’ibihuha, mu gihe hagitegerejwe ibimenyetso byizewe byemeza cyangwa bivuguruza ibivugwa.

Ibitekerezo