Icyatumye Iréné Murindahabi yinjira muri Cinema
Umunyamakuru Iréné Murindahabi yatangiye urugendo rushya rwo gukina filime, aho mu cyumweru gitaha azatangira gushyira hanze filime ye ya mbere yise ‘Isereri’ izagaragaramo abakinnyi batandukanye basanzwe bafite amazina akomeye muri sinema nyarwanda ndetse n’impano nshya yifuza kumurikira abanyarwanda.
Murindahabi Iréné ahamya ko iyi izaba ari inzira yo gufasha abanyempano muri sinema nk’uko amaze igihe abikora mu muziki.
Iyi filime y’uruhererekane yiswe ‘Isereri’ izatangira gusohoka ku wa 4 Gicurasi 2026Aganira na RBA, Irene yavuze ko iyi filime izaba ivuga cyane ku nkuru y’urukundo ndetse n’iyobokamana.
Yagize ati “Isereri ni filime igaruka ku buzima bw’abanyarwanda. Ahanini irimo inkuru y’urukundo rugoye rutagikunda no kaboneka muri iyi minsi, hakazamo n’iyobokamana naryo risa n’irivangiwe muri iyi minsi.”
Irene yatangaje ko ari ibintu byamutwaye igihe kugira ngo abashe kugera kuri filime ya mbere, kuko yari amaze imyaka igera kuri ibiri abitekerezaho.
Bamwe bazagaragara muri iyi filime barimo Aisha Inkindi, Muzunga Tonalite, n’abandi.
M Iréné wamenyekanye mu itangazamakuru azwi nanone mu gufasha abanyempano banyuranye barimo abahanzi batandukanye yagiye amurikira abakunzi b’imyidagaduro.
Uyu musore yakoranye n’abahanzi banyuranye barimo Vestine na Dorcas ndetse na Niyo Bosco batangiranye urugendo kugeza ubwo babaye ibyamamare mu muziki w’u Rwanda.

