Irene Murindahabi yateye ikirenge mucya Murungi Sabin

Umunyamakuru Irene Murindahabi yabaye umunyamakuru wa 3 mu Rwanda wujuje miliyoni imwe y’abantu bakurikira umuyoboro we wa YouTube,’ 1 Million Subscribers’ kuri ‘Youtube Channel’ ye ya MIE Empire.

M Irene abigezeho nyuma ya bagenzi be Dushimimana Jackson wa Red Blue Jd na Murungi Sabin wa Isimbi Tv babigezeho mbere ye.

Ibi yabigezeho neza bituma umuryango we mugari n’abakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda bamushimira uyu muhigo akuye mu gukora ibiganiro byibanda ku myidagaduro n’ubuhanzi.

Ni ibigwi bikomeye bikomeje kwagura uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Dushimimana Jackson (Red Blue JD): Ni umunyamakuru wa mbere mu Rwanda wujuje miliyoni y’abantu bakurikira umuyoboro we wa YouTube.

Azwiho gukora ibiganiro byibanda ku mateka, siyanse, n’amakuru y’ibanga ashingiye ku bushakashatsi.

Murungi Sabin (ISIMBI TV) Umunyamakuru wa kabiri wujuje miliyoni y’abantu bamukurikira.

Umuyoboro we ukunzwe cyane kubera ibiganiro by’ubuzima busanzwe, ubuhamya, n’ubusesenguzi ku myidagaduro.

Nubwo aba banyamakuru bageze kuri ibi hari abandi bageze kuri uyu muhigo mu gihugu cyose harimo n’abahanzi nka Israel Mbonyi , Meddy, ndetse na Bruce Melodie) bakiyongeraho Rocky Kimomo n’urubuga rwa Afrimax n’abandi.

Irene Murindahabi ntabwo ari umunyamakuru gusa, ahubwo ni n’umujyanama w’abahanzi (Artist Manager) binyuze muri MIE Empire (Murindahabi Irene Entertainment).

Abahanzi bazwi cyane yazamuye harimo Vestine na Dorcas ndetse na Niyo Bosco.

Nyuma ya Murungi Sabin, M.Irene nawe yujuje miliyoni 1 y’abamukurikira kuri YouTube (subscribers)

Ibitekerezo