Icyatumye Junior Giti agabanya ibijyanye no gusobanura filime

Bugingo Bonnie wamamaye nka Junior Giti wamenyekanye cyane mu gusobanura filime yavuze ko icyatumye agabanya ibijyanye n’iyi mirimo ari uko yasanze itatunga urugo yonyine.

Uyu mugabo unafasha umuhanzi Chris Eazy ubu yanahisemo kuyoboka ubworozi bw’inkoko, akemeza ko bwamubyariye inyungu nyinshi kurenza iyo abona mu gusobanura filime.

Junior Giti wijeje akazi abamunenze kuri iki cyemezo, yagize ati “Naricaye mbona mfashe ‘microphone’ ngo mvuge njye mu gasobanuye mu rugo bashobora gusonza.”

Ibi Junior Giti yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri ISIMBI TV ku wa Mbere tariki ya 08 Kamena 2026.

Bugingo Bonnie ni umugabo wamamaye cyane mu Rwanda ku kazina ka Junior Giti cyangwa Junior The Premier.

Ni umwe mu bantu bafite izina rikomeye mu gisata cy’imyidagaduro mu Rwanda, cyane cyane binyuze mu mwuga wo gusobanura filime ndetse n’ubujyanama mu by’umuziki (music management).

Junior Giti ni we mujyanama (Manager) ureberera inyungu z’umuhanzi Nyarwanda ukunzwe cyane witwa Chriss Eazy.

Yamufashije gutegura ibitaramo binyuranye haba mu Rwanda, mu karere, ndetse no ku mugabane w’u Burayi.

Yashakanye na Umuhoza Angel mu mwaka wa 2017 (babasezerana mu mategeko mu 2018), kandi kuri ubu bafitanye abana babiri

Ibitekerezo