Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Mexico ku wa 10 Kamena, mbere y’itangizwa ry’Igikombe cy’Isi 2026, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yavuze ko ari “ibintu bibabaje” kuba umusifuzi wo muri Somaliya, Omar Artan, yarangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’inzego z’icyo gihugu.
Infantino yanagaragaje icyifuzo cye cy’uko umunyamakuru w’imikino w’Umufaransa, Christophe Gleizes, ufungiye muri Alijeriya (Algeria), ashobora guhabwa imbabazi za Perezida akarekurwa.
Yagize ati: “Hari intebe irimo ubusa, ni iy’umunyamakuru w’Umufaransa, Christophe Gleizes, akaba ari we munyamakuru wenyine w’imikino ufunzwe ku isi. Nizera rwose ko mu gikorwa gikomeye cy’ubumuntu, azahabwa imbabazi za Perezida ndetse akazifatanya natwe mu gikombe cy’isi”.
Abajijwe ku kibazo cya Omar Artan, umusifuzi wo muri Somaliya wagombaga gusifura mu Mikino y’Igikombe cy’Isi 2026 ariko agasubizwa inyuma n’inzego za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Gianni Infantino yavuze ko “ari ibintu bibabaje byamubayeho ariko batagenzura byose”.
Yagize ati: “Tugerageza buri gihe gushaka ibisubizo ariko tugomba kubaha ko tutari abami b’isi dushobora gutegeka za guverinoma n’inzego za polisi. Turi ishyirahamwe rya siporo”.

Omar Artan, w’imyaka 34, wari wahawe igihembo cy’umusifuzi mwiza muri Afurika mu 2025, yari mu basifuzi 52 FIFA yari yaratoranyije bazasifura Igikombe cy’Isi 2026 kizabera hamwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mexique na Canada.
Uyu musifuzi yagaruwe muri Mogadiscio ku wa Gatatu tariki 10 Kamena, nyuma yo gusubizwa inyuma ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Miami muri Florida ku wa Gatandatu. Yavuze ko yari afite viza yemewe.
Umwe mu bayobozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika yatangaje ko ikibazo cye cyari gifitanye isano n’abantu bakekwaho kuba mu mitwe y’iterabwoba, bikaba byatumye atemererwa kwinjira muri icyo gihugu.
Ibi byateje umujinya muri Somaliya kandi binagaragaza amakimbirane ajyanye n’ingamba zikakaye za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka.

Ibitekerezo