Perezida w’UIbufaransa, Emmanuel Macron, yanenze bamwe mu bategetsi b’amahanga, abashinja guteza imvururu zadutse mu mpera z’icyumweru gishize mu gihugu cye kugira ngo biyamamaze mu bihugu byabo.
Mu ijambo yavugeye mu ruzinduko yagiriraga mu burasirazuba bwo hagati, Macron yavuze ko hari abayobozi bakoresha ibibera mu Bufaransa bashaka kwigarurira abatora. Izo mvururu zakurikiye imyigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’ibiciro n’ubuzima buhenze.
Nubwo nta mazina yatangaje, yavuze ko abo bayobozi bari mu bikorwa byo kwiyamamaza, bamwe ari abo mu burasirazuba bwo hagati, abandi bakaba abo hakurya y’inyanja y’Atalantika.
Ayo magambo yasaga n’akomozaho Perezida w’Amerika, Donald Trump, n’umuyobozi wa guverinoma ya Israel, Benjamin Netanyahu, bombi bari mu bikorwa bifitanye isano n ‘amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe mu bihugu byabo.
Ku wa Mbere ubwo yiyamamazaga muri leta ya Kansas, Trump yamaze umwanya munini avuga ku mvururu zo mu Bufaransa. Yavuze ko icyo gihugu cyibasiwe n’abimukira, abarwanyi b’intagondwa biyitirira idini ya Islam n’abakomunisiti, abashinja gusahura no gutwika.
Trump yabwiye abamushyigikiye ko ibyo ari byo Abademokarate bashaka kuzana muri Amerika.
Netanyahu na we yavuze amagambo nk’ayo, avuga ko Ubufaransa bwibasiwe n’intagondwa z’Abayisilamu.
Macron yavuze ko abo bayobozi bashingiye ku mashusho y’ibinyoma yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano, azwi nka AI, agaragaza ibijyanye n’izo mvururu.
Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza imirwano hagati y’abapolisi n’abigaragambyaga bipfutse mu maso, ndetse n’imitungo yangizwa n’amaduka asahurwa.
Kuva imvururu zatangira i Paris no mu yindi mijyi irimo Lyon, Marseille na Nice, abantu bagera ku 150 bamaze gufungwa, mu gihe abarenga 800 bagejejwe imbere y’ubutabera.
Guverinoma yemeye ko abapolisi bagowe no kugarura ituze muri izo mvururu. Zabaye nyuma y’ibyumweru byinshi by’imyigaragambyo y’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, bamagana imibereho yabo ku mashuri.

Ibitekerezo