Icyo IBUKA yavuze ku rupfu rwa Kabuga wapfuye adakatiwe
Umuryango IBUKA watangaje ko ubabajwe n’urupfu rwa Félicien Kabuga wapfuye ataraburanishwa ngo akatirwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashinjwaga.
Perezida wa IBUKA, Dr Philibert Gakwenzire, yavuze ko “ubutabera butinze buba butakiri ubutabera”, ashimangira ko urubanza rwa Kabuga rwamaze imyaka hafi 26 rudatangira kubera igihe kinini yamaze yihishe.
Kabuga yafatiwe mu Bufaransa mu 2020, urubanza rwe rutangira mu 2022, ariko mu 2023 ruhagarikwa kubera uburwayi bwe. Yapfiriye i La Haye mu Buholandi afite imyaka 91, ndetse hatangijwe iperereza ku rupfu rwe.
Yashinjwaga gukora Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ariko we yabihakanye byose.
Dr Gakwenzire yavuze ko nubwo amategeko afata umuntu nk’umwere kugeza ahamwe n’icyaha, “mu kuri kw’amateka” Kabuga afatwa nk’umunyabyaha nk’uko BBC yabitangaje.
Yanavuze ko hari abantu n’inzego zamufashije kwihisha imyaka myinshi kandi zikwiye kubiryozwa.
Kabuga yari umwe mu bantu bakize cyane mu Rwanda mu myaka ya 1990, ndetse yari afitanye isano n’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana binyuze mu bashakanye n’abana ba bo.

