Byinshi ku rupfu rwa Kapiteni w’ikipe ikomeye muri Uganda

Umupira w’amaguru muri Uganda uri mu gahinda nyuma y’urupfu rwa David Owori, kapiteni wa SC Villa ndetse wari mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Uganda, Uganda Cranes, wapfuye azize ibikomere bikomeye yatewe n’abantu bataramenyekana bamugiriye nabi hafi y’aho yari atuye i Makindye mu Mujyi wa Kampala.

Polisi ya Uganda yavuze ko Owori yagabweho igitero mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 4 Kanama 2026, nyuma aza gusangwa yataye ubwenge n’abantu bari bahanyuze. Bamujyanye kwa muganga kugira ngo ahabwe ubutabazi, ariko aza gupfa azize ibikomere yari yagize.

Urupfu rw’uyu mukinnyi wari kapiteni w’imwe mu makipe akomeye kandi afite amateka maremare muri Uganda rwateje agahinda mu bakunzi b’umupira w’amaguru, runongera kubyutsa impungenge ku mutekano muri Kampala.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kampala Metropolitan, Rachael Kawala, yavuze ko ishami rya Polisi rya Katwe ryatangiye iperereza rigamije kumenya neza uko icyo gitero cyagenze no gushakisha abacyihishe inyuma.

Amakuru yatangajwe na Polisi agaragaza ko Owori yari atuye muri Dubai Zone, Makindye Division, muri Kampala. Nyuma yo kugabwaho igitero, abantu bari bahanyuze bamusanze yataye ubwenge, bamujyana ku bitaro bya Sir Albert Cook.

Kubera uburemere bw’ibikomere bye, ahagana saa munani z’ijoro rishyira ku wa Gatatu, tariki ya 5 Kanama, yoherejwe mu Bitaro bya Case kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuyeho, ariko nyuma abaganga batangaza ko yapfuye. Polisi yavuze ko iperereza rikomeje ndetse ko hari ibimenyetso biri gukusanywa kugira ngo abakoze icyo cyaha bamenyekane.

Amakuru amwe yo muri Uganda avuga ko abamuteye bashobora kuba bari bagamije kumwambura telefone n’ibindi bintu yari afite, ariko iperereza rya Polisi ni ryo rizagaragaza mu buryo budashidikanywaho icyateye icyo gitero n’abagikoze.

SC Villa yatangaje ko yashenguwe n’urupfu rwa kapiteni wa yo, isaba inzego z’umutekano gukora ibishoboka byose ababigizemo uruhare bagashyikirizwa ubutabera.

Iyi kipe yavuze ko urupfu rwa Owori rutayambuye umukinnyi gusa, ahubwo rwayambuye umuntu wari umuyobozi wa bagenzi be kandi witangiraga ikipe.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda, FUFA, na ryo ryagaragaje agahinda ryatewe n’urupfu rwa Owori, rimugaragaza nk’umukinnyi waranzwe no kuyobora bagenzi be no kubera icyitegererezo abato.

FUFA yagize iti: “David ntiyari umukinnyi w’umupira w’amaguru gusa. Yari umuyobozi kandi yari icyitegererezo ku rubyiruko. Nka kapiteni wa SC Villa, yayoboye bagenzi be afite ubutwari, kwicisha bugufi n’urukundo. Mu mwambaro wa Uganda Cranes, yari ahetse icyizere cy’igihugu.”

Izi mvugo zigaragaza uruhare Owori yari yaragize mu mupira w’amaguru wa Uganda, by’umwihariko muri SC Villa aho yari yarabaye umwe mu bakinnyi b’ingenzi.

Urupfu rwa Owori rubaye mu gihe izina rye ryari rimaze kugira umwanya ukomeye mu mateka ya SC Villa, cyane cyane kubera uruhare yagize mu kuyifasha kongera kwegukana shampiyona ya Uganda nyuma y’imyaka myinshi itayitwara.

Mu mwaka w’imikino wa 2023/2024, SC Villa yatwaye Uganda Premier League ku nshuro ya 17, ivanaho agahigo k’imyaka 20 yari imaze idatwara iki gikombe.

Iyo kipe iheruka kwegukana shampiyona mbere y’aho hari mu 2004.

Gutsinda shampiyona ya 2023/2024 byatumye SC Villa irushaho gushimangira umwanya wa yo mu mateka y’umupira w’amaguru muri Uganda, kuko yabaye igikombe cyayo cya 17 cya shampiyona, ikomeza kuba imwe mu kipe zifite amateka akomeye mu gihugu.

Owori yabaye umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye muri icyo gihe cy’amateka ya SC Villa, nyuma aza no kugirirwa icyizere cyo kuba kapiteni wayo.

SC Villa izwi cyane ku izina rya “Jogoos”, ni imwe mu makipe afite abafana benshi muri Uganda ndetse imaze imyaka myinshi iri mu makipe yubakiyeho amateka y’umupira w’amaguru w’icyo gihugu.

Urugendo rwa Owori mu mupira w’amaguru

Amakuru ya Daily MOnitor agaragaza ko David Owori yavukiye i Tororo ku wa 23 Nzeri 1998, akaba yari umuhungu wa Eriasaf Osinde na Bena Nyadio.

Urugendo rwe mu mupira w’amaguru rwatangiriye muri Nsambya Young Stars Academy, nyuma anyura muri Wembley Soccer Academy na Lukuli United.

Ubuhanga bwe bwaje kumugeza muri Vipers SC mu 2016. Yakinnye muri iyi kipe mbere yo kwerekeza muri SC Villa mu 2018.

Owori yari umukinnyi ushobora gukoreshwa mu myanya itandukanye. Yakinnye mu kibuga hagati ndetse akifashishwa no ku ruhande rw’iburyo rw’ubwugarizi.

Urugendo rwe ntirwagarukiye muri Uganda gusa. Mu 2021 yerekeje ku mugabane w’Uburayi, akinira Vélez CF yo muri Espagne. Nyuma yaho yerekeje muri Suède, aho yabaye umukinnyi wa Utsiktens BK.

Nyuma y’ubuzima bwo gukina i Burayi, Owori yagarutse muri SC Villa mu 2023, akomeza kubaka izina rye muri iyo kipe ndetse aba umwe mu bakinnyi bayo b’ingenzi.

Mu Gashyantare 2025, SC Villa yamwongereye amasezerano yagombaga kumugeza muri Mutarama 2027. Ibyo byagaragazaga icyizere ubuyobozi bw’ikipe bwari bumufitiye.

Ariko ayo masezerano ntiyari kuzagera ku musozo nyuma y’urupfu rwe rutunguranye.

Inteko Ishinga Amategeko yasabye iperereza ryimbitse

Urupfu rwa Owori ntirwavuzwe mu mupira w’amaguru gusa. Rwageze no mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda.

Ku wa Gatatu, tariki ya 5 Kanama 2026, abadepite bafashe umunota wo kwibuka uyu mukinnyi no kumuha icyubahiro.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Thomas Tayebwa, yasabye inzego zibishinzwe gukora iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Owori, ariko anagaragaza ko ikibazo kigomba kureberwa mu ishusho yagutse y’umutekano w’abaturage.

Tayebwa yavuze ko ibyabaye ari ikibazo cy’umutekano kigomba guhabwa uburemere, agaragaza impungenge ku bantu bagabwaho ibitero n’abagizi ba nabi bitwaje ibyuma n’ibindi bikoresho bishobora gukomeretsa cyangwa kwica.

Yasabye ko ikibazo kitafatwa gusa nk’urupfu rw’umukinnyi uzwi, ahubwo ko cyaba impamvu yo kongera gusuzuma ingamba zo kurinda abaturage ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yatangaje ko Tayebwa yasabye Guverinoma n’inzego z’umutekano gukemura ibibazo byagutse by’umutekano byongeye kugaragazwa n’iki gitero.

Urupfu rwa Owori rukurikiye urw’umukinnyi wa Rugby

Ikindi cyatumye urupfu rwa Owori rutera impungenge nyinshi ni uko rubaye hashize amezi hafi abiri gusa undi mukinnyi ukomeye wa Uganda, Sydney Gongodyo wakiniraga Ikipe y’Igihugu ya Rugby, na we apfuye nyuma yo gukubitwa n’abantu i Kampala.

Gongodyo wari ufite imyaka 27 yakiniraga Rugby Cranes ndetse na Stanbic Black Pirates Rugby Club.

Ku wa 5 Kamena 2026, yagabweho igitero n’abantu benshi muri Masulira Zone, Bukoto, i Kampala. Polisi yavuze ko icyo gihe yari yafashwe n’abantu bamukekaho ubujura.

Yajyanwe mu Bitaro Bikuru bya Mulago ariko aza gupfa azize ibikomere yari yagize.

Nyuma y’urupfu rwe, Polisi ya Uganda yataye muri yombi abantu batandukanye bakekwaho kugira uruhare muri icyo gitero. Polisi ya Uganda yari yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane buri wese wagize uruhare muri urwo rupfu.

Kuba Owori apfuye nyuma y’igihe gito Gongodyo na we yishwe byatumye inzego zishinzwe siporo muri Uganda zisaba ko hashakwa igisubizo kirambye.

Inama y’Igihugu ya Siporo muri Uganda yagize iti: “Birababaje kuba siporo ya Uganda imaze guhura n’amakuba menshi nk’aya. Turizera ko ubutabera buzaboneka kandi hakaboneka igisubizo kirambye.”

Abaturage bagaragaje uburakari

Ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko X, abakunzi ba SC Villa, aba Uganda Cranes n’abandi baturage bagaragaje akababaro n’uburakari batewe n’uburyo uyu mukinnyi yishwe.

Bamwe basabye ko abamwishe bashakishwa vuba bagashyikirizwa ubutabera, mu gihe abandi bifashishije urupfu rwe mu kongera kugaragaza impungenge bafite ku mutekano mu Mujyi wa Kampala.

Nubwo urupfu rw’umuntu uzwi cyane nka Owori rushobora gutuma ikibazo cy’ubugizi bwa nabi kivugwa cyane, inzego z’umutekano ni zo zitegerejweho kugaragaza ibyavuye mu iperereza no kwemeza impamvu nyayo y’igitero.

Kugeza ubu, Polisi ivuga ko abakoze icyo gitero bataramenyekana kandi ko imirimo yo kubashakisha ikomeje.

Ku ruhande rwa SC Villa, urupfu rwa Owori rusize icyuho gikomeye. Yari kapiteni, umukinnyi ufite ubunararibonye kandi umwe mu bari barabaye ikimenyetso cy’igihe gishya cy’ikipe nyuma yo kongera kwegukana shampiyona yari imaze imyaka 20 itegereje.

Ku mupira w’amaguru wa Uganda muri rusange, ni ukubura umukinnyi wari umaze kunyura mu makipe akomeye yo mu gihugu, akina no hanze y’Afurika, mbere yo kugaruka agatanga umusanzu muri shampiyona y’iwa bo.

Iperereza rya Polisi rizaba ingenzi mu gusubiza ikibazo cy’ibanze gikomeje kwibazwa n’umuryango we, bagenzi be, SC Villa n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri Uganda: ni bande bagabye igitero kuri David Owori, kandi ni iki cyari kigamijwe?

Kugeza icyo gisubizo kibonetse, umuryango wa siporo muri Uganda ukomeje kumwunamira no gusaba ko urupfu rwe rutazahera mu magambo y’akababaro gusa, ahubwo ko abamwambuye ubuzima bazamenyekana bagashyikirizwa ubutabera.

David Owori (Ifoto: The Independent)

Ibitekerezo